Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda Ritah kaggwa yashyize hanze amwe mu mabanga y’umukobwa wa Frank M Gashumba uzwi nka Sheila Gashumba, avuga ko yagiye i Dubai, agasambana n’abagabo barenze umwe mu ijoro rimwe
Mu mpera za wikendi ishize, muri Uganda byari ibicika kuri snapchat aho umukobwa witwa kaggwa yari ariho ashyira ku karubanda amabanga ya Sheila Gashumba.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bitangaza ko uyu Kaggwa yagize Ati:” wowe Sheila wajyanye na zowe i Dubai mugezeyo uryamana n’abagabo bose yakweretse mu ijoro rimwe, ibyo birazwi n’ubwo zowe we nta kintu yabitangajeho”.
Mu gukomeza kugaragaza ko Sheila ari indaya butwi Kaggwa yagize ati:” Hari abantu banyoherereje video Sheila ari gusambana na Muhangi mu modoka ibi si ibintu bihimbano birazwi nuko bamwe baba batabigarukaho”.
Uyu mukobwa kandi ntiyagarukiye aho kuko yagarutse no ku rukundo rwa Sheila Gashumba n’uwitwa Rick Manrick.
Yagize ati:” ntabwo Manrick umukunda? None kuki uhora ujya muri afrika y’epfo kureba Faceoff.”
N’ubwo umuriro wari watse, Sheila Gashumba w’imyaka 25 akaba n’umunyamakuru wo kuri television nta kintu aratangaza ku bimuvugwaho.
Ni nako bimeze kuri Muhangi ushinjwa gusambanyiriza uriya mukobwa mu modoka.
