Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel MBONYI ari mu rukundo n’umukobwa w’ikizungerezi aba bombi bakaba bagaragaye bishimanye bivugwa ko bari mu rukundo rukomeye ndetse ngo bari hafi no gukora ubukwe.
Kur’ubu Israel Mbonyi, akomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho hasohokeye amafoto n’amashusho ari kumwe n’umukobwa w’inzobe, Uyu mukobwa uba mu Buholandi akaba ari we bivugwa ko akundana na Mbonyi.
Muri aya mashusho, Mbonyi agaragara ari kumwe n’abakobwa babiri baganiraga basangira icyo kunywa ariko bikagaragara ko bafitanye urukundo.
Amakuru ahari avuga ko uyu mukobwa akundana na Israel Mbonyi ndetse ngo bimaze igihe nubwo aba bombi bakomeje kubigira ubwiru bukomeye cyane.
Uyu muhanzi Israel Mbonyi, yari amaze igihe ari hanze y’u Rwanda mu bitaramo yakoreye i Burayi ndetse akaba ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizaba kuri Noheli muri BK Arena.
Twagerageje kuvugana na Mbonyi ariko ntibyadukundira gusa mu minsi ishize ubwo twavuganaga nawe yagize ati:”Nimureke twivugire iby’umurimo w’Imana ibindi igihe cyabyo nacyo nikigera tuzababwira”.
Umuntu waduhaye amakuru ariko utashatse ko tumutangaza avuga ko uyu mukobwa na Mbonyi bari mu rukundo ndetse bamaranye imyaka myinshi bakaba bari hafi no gukora ubukwe.