Alyn Sano nyuma yo gukata Cake iteye nk’igitsina cy’umugabo bikavugisha benshi, yongeye kugaruka yibasira uwo bahoze bakundana avuga ko yababajwe n’umusore wihaye gukora ibyo adashoboye.
Uyu mukobwa uvuga ko uwo bigeze gukundana nta happiness yamuhaye yabitangarije mu kiganiro yagiranye na igihe akemera ko inkuru ivugwa mu ndirimbo ye ari ukuri mpamo.
Alyn agira Ati: “Urebye ibintu naririmbye ni ibintu bisanzwe, navuga ko ari inkuru mpamo y’umusore twakundanye ntari buze kuvuga ngo ninde cyangwa twakundanye ryari na ryari kuko abanzi bahita bamumenya, gusa ni we mba mbwira”.
Akomeza agira ati:“Ariko kandi ni inkuru zikunze kubaho uganiriye n’abakobwa benshi wasanga hari abasore babatesheje igihe mu rukundo”.
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko hari abasore batazi gutanga happiness mu rukundo ahubwo ugasanga batesha abakobwa igihe.
Uyu muhanzikazi uretse ibi aherutse no kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga ubwo yishimiraga umunsi we w’amavuko agakata umutsima (cake) ifite ishusho nk’iy’igitsina cy’umugabo aho benshi batangariye ibyakozwe n’uyu mukobwa.
