Monday, March 27, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMIKINO

Haravugwa Umwuka mubi mu batoza ba Rayon Sports

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/10/28
in IMIKINO
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports FC bayobowe na Irambona Eric Masudi Djuma, humvikanye umwuka mubi uturuka ku kuba abungirije batishimiye uko babanye n’umutoza mukuru.

Ikibazo cyo kutumvikana hagati ya Masudi n’abo bafatanyije kimaze iminsi ariko ntabwo kigeze kigarukwaho cyane mu itangazamakuru.

IZINDI NKURU WASOMA

Ni igitangaza! Messi yarambuye ikiganza ahereza impano idasanzwe uwamufashije gutwara igikombe cy’isi

Stade ya Kigali i Nyamirambo igiye guhindurirwa izina

IGIHE yamenye ko amahari hagati y’impande zombi yaje kwiyongera ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 mu birori byo kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2021/2022.

Impamvu yo kutarebana neza ishingiye ku kuba abatoza bungirije barimo Lomami Marcel na Dusange Sacha, bahabwa akazi k’inyongera mu gihe kadakubiye mu masezerano.

Amakuru avuga ko ku wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021, habaye inama yahuje bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse n’abatoza b’iyi kipe hagamijwe kubunga.

Bivugwa ko Masudi Djuma na bagenzi be basabwe kubahana kugira ngo babashe gukora akazi neza batishishanya.

Andi makuru avuga ko uyu mutoza mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ngo iyo imyitozo irangiye ahita agenda atavugishije umuntu n’umwe yaba mu bakinnyi no mu batoza bungirije.

Gusa ibi byose, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabihakanye nk’uko Umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru.

Ati “Nta kibazo tuzi bafitanye. Nta n’umutoza urabwira ubuyobozi ko hari ukudahuza. Nta nama yabaye.”

Muri Nyakanga 2021 ni bwo Masudi Djuma yerekanywe nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri imbere.

Uyu mugabo ukomoka mu Burundi ni we wizaniye abungiriza be basanga Kabalisa Calliope utoza abanyezamu na Mwiseneza Djamal ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi. Uyu mutoza yagarutse muri Rayon ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutandukana nayo mu 2017 ubwo yari amaze kuyihesha igikombe cya Shampiyona.

Facebook Comments Box

Related Posts

LUSAIL CITY, QATAR - DECEMBER 13: Lionel Messi celebrates after their sides third goal by Julian Alvarez of Argentina during the FIFA World Cup Qatar 2022 semi final match between Argentina and Croatia at Lusail Stadium on December 13, 2022 in Lusail City, Qatar. (Photo by Clive Brunskill/Getty Images)
HOME

Ni igitangaza! Messi yarambuye ikiganza ahereza impano idasanzwe uwamufashije gutwara igikombe cy’isi

March 2, 2023
1.4k
HOME

Stade ya Kigali i Nyamirambo igiye guhindurirwa izina

February 28, 2023
1.5k
IMIKINO

Umukinnyi w’ikipe ya Ghana yitabye Imana agwiriwe n’ibikuta by’inzu

February 18, 2023
1.4k
IMIKINO

Utarahiriwe muri Miss Rwanda yinjiye mu Itangazamakuru rivugwamo ubukene bukomeye

October 27, 2022
1.6k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In