Gusibira k’umwana byagaruye impaka nyinshi mu burezi bw’u Rwanda, aho bamwe mu babyeyi n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi, bavuga ko gusibiza umwana mu mwaka yigagamo bishobora gutuma yiminjiramo agafu, ubundi akazazamuka afite ubumenyi buhagije, hakaba n’abavuga ko bizaca abana intege.
Hari abemeza ko gusibiza umwana ukamutesha umwaka wose ari igihombo gikomeye kuri we, ababyeyi be ndetse n’igihugu kuko ibimugendaho muri icyo gihe yasibiye biba bishobora kuba byakoreshwa mu gutanga uburezi ku bandi bana.
Umurongo wa Minisiteri y’Uburezi kuri iki kibazo wakunze kugenda uhindagurika, rimwe ibigo by’amashuri bigategekwa kwimura abana nta kubasibiza, ubundi hakabaho gahunda zisaba ko umwana wese yimuka bitewe n’ubushobozi yagaragaje.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Karongi twaganiriye, bavuze ko gusibiza umwana ari byiza ku burezi bwe muri rusange, bityo no ku gihugu.
Mukagahima Marie Rose, umubyeyi wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yavuze ko ari ngombwa ko abana batatsinze neza basubiramo amasomo batsinzwe kugira ngo bazamuke bafite ubumenyi buhagije.
Ati “Mu mashuri abanza, gusibiza umwana nta kibazo kuri twe nk’ababyeyi kuko uwo mwana iyo abonye abandi bamusize agira ishyaka akiga ashyizeho umwete kugira ngo atazongera gusibira. Ku biga mu mashuri yisumbuye bwo iyo umwana asibiye biba ari ikibazo ku babyeyi be. Gusa muri rusange bifasha abana bikabatera ishyaka, bakagira intego mu myigire yabo.”
Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko gusibiza umwana ari ugukemura ikibazo mu buryo butuzuye. Ati “Ikibazo si uko umwana aba adafite ubumenyi, nubwo nabyo bishobora kubaho. Ikibazo nkibona mu buryo abana bakurikiranwa, bagafashwa gusubiramo amasomo, bakigishwa n’abarimu b’inzobere. Ibyo byose iyo umwana abifite ntabwo apfa gutsindwa, kuko baba ari abana bakeneye kuyoborwa.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri, bavuze ko kwiga uzi ko nutsindwa uzasibira bituma barushaho gukora cyane.
Nsengiyumva Heshima wiga mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera, yagize ati “Gusibiza bizazamura ireme ry’uburezi mu gihugu cyacu ariko ku rundi ruhande biradindiza. Umuntu wize mu mwaka agasibiramo abandi baramusiga, ariko gusibiza bizajya bituma umunyeshuri arangiza afite ubumenyi bukwiye.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo muri TTC Rubengera, Ndabamenye Innocent yavuze ko gusibiza umwana bishobora gutuma acika intege, cyane iyo ari umwana umaze gukura.
Ati “Uko asibira niko imyaka yiyongera, kandi uko imyaka yiyongera cyane kenshi yanga ishuri. Icyakora gusibira k’umunyeshuri bishobora kumuviramo indi nyungu nziza iyo ari umunyeshuri afite ubushake.”
Uyu murezi yasabye ko ababyeyi bakwiye kuba hafi y’umwana wasibiye kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, bityo ari ngombwa ko ababyeyi n’abarezi bamuba hafi.
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2021 ni bwo Mineduc yatangaje umwanzuro wo gusibiza abanyeshuri 60.642 batsinzwe ibizamini bya Leta birimo ibisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Ku wa 20 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburezi yashyizeho iteka rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi riteganya uko abanyeshuri bo yindi myaka y’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro nabo bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa. Intego ni iyo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ibi byaje bihindura gahunda yo kwimura abanyeshuri bose izwi nka “promotion automatique” yari imazeho imyaka 10, aho hasibizwaga abatarenze 10%.