Umukobwa uzwi ku izina rya Zuchu yabwiye Diamond ko ari intwari ye kubera ko yamubereye byose mu rukundo.
Ntwari yanjye ndagukunda cyane pe kandi nzahora nkukunda ! Aya ni amagambo Zuchu yivuyemo agatomagiza umuhanzi Diamond Platinumz avuga ko amukunda urudasanzwe
Umuhanzikazi Zuchu yatomagije Diamond Platinumz mu buryo bwihariye avuga ko amukunda cyane.
Ikinyamakuru Muranganewspaper gitangaza ko ubwo Zuchu yatangazwaga nk’uwatsinze icyiciro yarimo mu bihembo bya Afrimma , agatangazwa nka ‘Best East African Female Artiste’, yagaragaje urukundo afitiye Diamond Platinumz.

Yemeza ko yaje kwigira inama yo kudakomeza kurira ahubwo agahaguruka agakora cyane kugira ngo asubirane ishema rye.Nk’umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Afurika ndetse wanahawe igihembo gikomeye akaza no gushyirwa mu cyiciro kimwe na sebuja yavuze ko akunda, yagaragaje ubudasa.
Mu ijambo rye muri iki gitaramo, yagaragaje urukundo rudasanzwe kuri Diamond Platinumz agaragaza ko ariwe ntwari ye kandi ko amukunda budasanzwe.Yaragize ati:” My hero Diamond Platnumz, I love you, you will always be my hero”. Cyangwa se ngo “Uri intwari Diamond Platinumz, ndagukunda, kandi uzahora iteka uri intwari yanjye”.