Mur’iyi minsi abapadiri bakomeje kugenda bapfa umusubirizo bikavugwa ko bazize indwara nyamara kandi abapadiri ntibari bamenyereweho kurwaragurika, hamwe na hamwe hakaba hari kwibazwa icyorezo cyaba kirimo kubahitana umunsi ku munsi.
Munyabarame Bosco utuye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo yatwoherereje ubutumwa agira ati:” Muzatubarize impamvu abapadiri bacu bari kwibasirwa n’urupfu mur’iyi minsi?”
Uyu agakomeza agira ati:” Ntitwari tumenyereye ko abapadiri barwaragurika none aho byaba ari amahoro?”
Uyu akaba yibaza ibi nyuma y’uko kuwa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, Padiri Berchair Iyakaremye yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti kuko yabuhawe ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, muri Paruwasi ya Mibilizi muri Cyangugu aho amakuru avuga ko yitabye Imana azize uburwayi.
Undi ni Padiri Sindarihora Antoine wo muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.
Undi ni Padiri Sebahire Emmanuel wari Umuyobozi Wa Roho wa ‘Legio Mariae” mu Rwanda akaba na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi muri Arkidiyosezi ya Kigali witabye Imana mu ijoro rishyira kuwa 26/10/2022 azize uburwayi akaba yarahawe ubusaseredoti mu mwaka wa 2011.
Nyuma y’izi mfu ziri kuza umusubirizo ku bapadiri batari bamenyereweho kurwaragurika, Ibendera.com twashatse kumenya icyo kiriziya Gatolika ibivugaho maze tugerageza kuvugana na Mgr Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda gusa ntibiradudukundira kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, gusa isaha n’isaha tukazabagezaho icyo ibivugaho.



