Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba hongeye kwibazwa byinshi kuri we, nyuma yo kubona ifoto icicikana hirya no hino ameze nk’uwasinze, aravuga ko yari yugamye imvura bakamwifotorezaho.
Uyu muhanzi avuga ko ngo yari avuye mu gitaramo i Ndera imvura ikaza kugwa akajya kugama abantu bakamwifotorezaho bakamuterekaho n’amacupa y’inzoga.
Uwingiyimana Theogene wamamaye nka Theo BOSEBABIREBA yavuze ko ari imbaraga z’umwijima zakoresheje abantu bakaza bakabimukorera, asobanura ko bamwifotorejeho atabizi ubwo yari avuye mu gitaramo hanyuma imvura ikaza kugwa akajya kugama ahantu.
Uyu muhanzi ntiyasobanuye neza niba aho yari yugamye ari mu kabari cyangwa iruhande rwaho.
Theo yagize ati:”Iyi si ibamo ubwami bubiri aribwo bw’umwijima bwa satani n’ubw’Imana rero nta muntu wanga undi wamwifuriza ibyiza”.
Abantu babonye iriya photo bazayirebe neza, naciye ahantu imvura irahamfatira ndugama ntabwo ari mu kabari. Agira ati:” Naricaye agatotsi karantwara abantu banyifotorezaho bazana ibintu babitereka aho, aho nkangukiye ndagenda ntabizi nza gutungurwa no kubona amafoto acicikana gusa dufite gahunda yo kujya gushaka bariya bantu tukamenya uwabikoze”.
Uyu muhanzi akaba yirinze kuvuga ikizakurikiraho nibamara kubona abo bantu gusa akaba yahamagariye abakunzi be kutarangazwa n’ariya mafoto ahubwo bakareba imbere dore ko ngo vuba aha afite ibitaramo ari gutegura kandi yizera ko bizashimisha abakunzi be.
