Muri Mexique umugore utatangajwe amazina yagaragaye yambaye agatimba asoma igiti nk’aho ariwe mugabo we bamaze gushyingiranwa, gusa mu mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino abantu baribaza uko igiti n’umuntu bazashinga urugo rugakomera.
Uku gushyingiranwa kw’igiti n’uyu mugore kwarabereye i San Jacinto Amilpal muri Leta ya Oaxaca mu gihugu cya Mexico, ariko amakuru akaba avuga ko mu by’ukuri, ubu bumwe bw’abashyingiranwe budashoboka kuko igiti ntigishobora kwemera gushyingirwa kuko kitagira ubwenge.
Uyu muhango wayobowe n’umukinnyi wa filimi akaba n’impirimbanyi mu gushyigikira ibidukikije, Richard Torres nawe ubwe akaba azwiho kuba yarasezeranye n’igiti.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Reuters bibitangaza, ngo Richard Torres nawe yashakanye n’igiti i Bogota, muri Columbiya mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo gushishikariza inyeshyamba z’ingabo z’impinduramatwara zo muri Kolombiya gutera ibiti aho gutera intambara kandi uyu akaba yarafashije abageni benshi gushyingiranwa n’ibiti kuva icyo gihe.
Amakuru avuga kandi ko gukora ubukwe n’igiti byagombaga gukemura ikibazo cyo guhagarika itemwa ry’ibiti mu buryo butemewe n’amategeko muri San Jacinto Amilpal muri Leta ya Oaxaca muri Mexico. Uyu mugore wahisemo gushyingiranwa n’igiti yagize ati:”Gukorana ubukwe n’igiti, ni uburyo bwo kwigaragambya, nshaka kuvuga ko tugomba guhagarika gutsemba amashyamba, kuba umubibyi buri munsi, buri munota, buri segonda.”