Hateguwe igitaramo cyo gusoza umwaka cyateguwe na New Paradise Family Choir na Holy Angels Choir kizaba muri iyi weekend.
Ejo kuwa 30/12/2022 saa kumi n’imwe n’igice tuzatangirira Isabato ku rusengero rw’Itorero ry’Abadiventiste rwa Rugunga.
Bikomereze ku rusengero rw’Itorero ry’Abadiventiste rwa Horeb munsi ya Stade ya Kigali i Nyamirambo Ku Isabato taliki 31/12/2022 saa munani n’igice.
Holy Angels Choir ni imwe mu ma Chorales akorera umurimo ku Itorero rya Rugunga SDA.
New Paradise Family Choir nayo ikaba imwe mu ma Chorales akorera umurimo mu Itorero rya Horeb SDA.
Muri icyo gitaramo hazaberamo ibikorwa bitandukanye:
Kuririmba, Gutanga Ubuhamya, Kumva Ijambo ry’Imana.
Umwihariko w’iki gitaramo ni uko cyateguwe mu buryo hari indirimbo zikomatanijwe z’aya ma Chorales (medley songs) ndetse n’ubuhamya bushingiye ku ndirimbo.