Hon MUKABUNANI Christine Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri mu Rwanda, abajijwe ku birebana n’ubutinganyi mu Rwanda adaciye hirya no hino yavuze ko kutabushigikira (Ubutinganyi) ari uburenganzira bwabo.
Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’Ababana bahuje ibitsina abazwi nk’abatinganyi aho baba bavuga ko gutingana ari uburenganzira bwabo, ibi rero byatumye abanyamakuru bifuza kumenya icyo Ishyaka PS Imberakuri ribivugaho maze Hon. MUKABUNANI Christine ukuriye iri Shyaka avuga ko batabishyigikiye kandi ko ari uburenganzira bwabo.
Ikibazo cy’Umunyamakuru cyagiraga kiti:”Kimwe mu byitwa imibereho myiza abantu bari guharanira mur’iyi minsi ni uburenganzira bw’abakora imibonano mpuzabitsina bafite ibiteye kimwe, namwe nka PSImberakuri muhagaze ku ruhande rw’uko bakwiye ubwo burenganzira?
Hon Mukabunani atabitinzeho cyane yagize ati:”Nubwo tutarabiganira mu buryo bweruye, tubiganira bisanzwe mu biganiro bisanzwe ariko ntabwo tubishyigikiye”.
Umunyamakuru yongeye kumubaza ati:”Kubera iki mutabishyigikiye kandi ababivuga ari uburenganzira bwabo namwe mukaba mur’ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage?
Hon MUKABUNANI yagize ati:”Impamvu tutabishyigikiye nuko tutumva nabo impamvu babishyigikiye, bo baravuga ngo barabishyigikiye ni uburenganzira bwabo ariko ibyo natwe ntabwo tubishyigikiye nyine, natwe ni uburenganzira bwacu kutabishyigikira”.
Twashatse kumenya icyo ababana bahuje ibitsina mu Rwanda babivugaho ariko ntibyadukundira cyane ko bamwe baba bagifite ubushake buke bwo kuvugana n’Itangazamakuru,gusa baramutse batwemereye kugira icyo badutangariza twakibagezaho mu zindi nkuru zacu zitaha.

Ibi bije nyuma y’uko hirya no hino impaka zikomeje kuba nyinshi, bamwe bavuga ngo gukora ubutinganyi bikwiye kwemerwa kuko ababikora ari uburenganzira bwabo, abandi nabo bakabirwanya bavuga ko atari ibyo gushyigikirwa aho baba bavuga ngo byaba arukuvuguruza Imana yaremye umugabo ikamuremera n’umufasha umukwiye ariwe umugore ngo babane babyare kandi bororoke, bakavuga rero ko iyo bitaba ibyo Imana yari kureka umugabo akajya abana n’umugabo mugenzi we ntiyirirwe Imuremera umufasha (Umugore).