Mu gikorwa cyo kumenyekanisha ibikorwa bya Laboratoire yo gupima ibizamini bya gihanga bishingiye ku butabera cyiswe Menya RFL Compaign bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo basabye ko bakwegerezwa serivisi a RFLÂ
Kur’uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022 gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa bya Laboratoire y’Igihugu yo Gupima Ibizamini bya gihanga yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye aho abitabiriye ubu bukangurambaga bibukijwe ko iyi gahunda igamije gutuma umuturage amenya servisi zitangwa n’iyi Laboratoire kandi bikaboneraho gutuma anarenganurwa mu Nkiko.
Afungura ku Mugaragaro ubu bukangurambaga bwiswe Menya RFL Compaign, Umukuru w’Intara y’Amajyepfo Madame KAYITESI Alice yasabye Abayobozi gutanga ubutumwa ku muturage kugira ngo asobanukirwe imikorere y’iyi Laboratoire cyane ko izaba igisubizo ku butabera umuturage ahabwa mu Nkiko.
Aha agira ati:”Mbere mu nkiko hajyaga hifashishwa gutanga ubuhamya ariko ugasanga bitizewe neza ariko ubwo haje Laboratoire umuturage ntazongera kurengana kuko azajya ahabwa ubutabera bushingiye ku bizamini byizewe n’ibimenyetso kandi byapimwe neza”.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, MURANGIRA NTACYO asaba ko ibikorwa by’iyi Laboratoire byamanuka bikengerezwa abaturage kuko ngo kujya i Kigali bihenze kandi akaba ari kure.
Hari n’abasabye ko mu gihe umuntu ukuriranyweho gutera inda umwana ukiri muto aho bisaba ko barindira ko abyara bagapima ibizamini by’Amasano (DNA) kandi ukekwaho icyaha afunze bajya bapima urusoro ntibategereze ko abyara mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse.
Aha Umuyobozi mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa yavuze ko ku birebana no gupima urusoro rukiri mu nda byahagaze ubu bidakorwa bitewe na raporo ya Loni yagaragaje ko bigira ingaruka zo gutuma umwana avukana agahinda gakabije.
Ku birebana no kwegerezwa serivisi za RFL, uyu muyobozi avuga ko biri muri gahunda y’ibiri hafi gukorwa.
Agira ati:” Twabanje kubona ubushobozi bwo kubaka icyicaro cya RFL ku rwego rw’igihugu tukagiha ubushobozi buhagije kandi ubu urwego kigezeho ni rwiza, ubu rero tugiye gukurikizaho kugaba amashami ya RFL hirya no hino mu gihugu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Elasme avuga ko ubu bukangurambaga buje ari igisubizo ku muturage kuko buzakemura ibibazo birimo n’iby’imiryango aho wasangaga umwe ashinja undi kumuca akabyara ku ruhande ariko mu gihe bazajya bifashisha iyi Laboratoire bikazakemura ibi bibazo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri iyi Ntara kuva ku Mukuru wayo kugeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Abakozi ba RIB, Polisi ndetse n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera n’imiyoborere.
Laboratoire y’Igihugu yo gupima ibizamini bya Gihanga RFL yatangiye mu mwaka wa 2018 ikaba kugeza ubu imaze gukora dosiye zirenga ibihumbi 30 zirimo gupima ibizamini bishingiye ku masano (DNA), gupima ingano ya Alcohol iri mu mubiri w’umuntu, gupima umurambo w’umuntu hagamije kumenya icyamwishe n’izindi,…….

