Bamwe mu rubyiruko rubarizwa mu Karere ka Huye baravuga ko bagiye guhindura imyumvire bakanakangurira bagenzi babo kwipimisha no kwirinda virus itera Sida basaga baranduye bagafata imiti neza .
 Ku itariki ya 1 Ukuboza buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA aho kur’iyi nshuro icyi gikorwa cyabereye mu karere ka HUYE mu Ntara y’Amajyepfo, rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na Ibendera.com ruvuga ko mbere rutajyaga rwita ku birebana no kwipimisha bitewe no kugira isoni ariko ubu rukaba rugiye guhindura iyi myumvire.

SAFARI Dauda umwe mu rubyiruko utuye muri Huye agira ati:” Twe imyumvire yacu ubusanzwe ni ukwirinda ndetse twe tuzi ko no kwegera icyaha ari bibi, urumva rero niba no kwegera ari ubusambanyi bamwe muri twe ibyo gukoresha agakingirizo ntibabikozwa kubera isoni, no gutinya ko bagenzi babo bababona, nge inama natanga nuko urubyiruko bagenzi bange bakwifata ariko byaba byanze bagakoresha agakingirizo ndetse bakajya banipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze kuko ku bijyanye no kwipimisha bamwe na bamwe mu rubyiruko usanga batabyitaho”.
IRAGENA Clarisse umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami rya Huye akaba n’urubyiruko agira ati:”Nk’ibisanzwe ubusambanyi ni icyaha, niba ari icyaha rero ni igitangaza kubikora, bamwe mu rubyiruko gahunda nukwifata kugeza dushatse abagabo, ku rundi ruhande abananiwe kwifata bagakoresha agakingirizo”.

Akomeza agira ati:”Ngendeye ku byo mbonera muri kaminuza muri Huye Udukingirizo turakoreshwa kuko niba bazanye udukingirizo 1000 bakadushyira mu bwogero no mu bwiherero bigaragara ko dukoreshwa, ahubwo impungenge usanga zihari nuko usanga amabwiriza yo kudukoresha aba yanditse mu zindi ndimi nkaba nasaba ko habaho uburyo udukingirizo imikorshereze yatwo yajya isobanurwa mu rurimi rw’ikinyarwanda”.
Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima wari umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa avuga ko abantu bose by’umwihariko urubyiruko bakwiriye kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo bamenya uko bahagaze, abasanze baranduye bagatangira gufata imiti igabanya ubukana.
Agira ati:” Gahunda nugukomeza kwigisha, turakangurira abantu kwirinda ariko kandi bakanamenya uko bahagaze muri ya gahunda yo kwirinda niba ntaranduye cyangwa se gufata imiti neza niba nsanze naranduye”.

Asoza agira ati:” Buri mwaka umunsi nk’uyu abantu barahura kandi icyorezo cya SIDA kiracyahari, ibikorwa by’ubukangurambaga rero birakomeza kandi gahunda nukumenya uko buri wese ahagaze”.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima “RBC” mu mwaka wa 2020, bugaragaza ko rumwe mu rubyiruko rutitabira kwipimisha Virusi itera SIDA ndetse n’urusanze rwarayanduye ntirwitabire gahunda yo gufata imiti neza nk’uko bikwiye.
Naho ubundi bushakashatsi kuri virusi itera SIDA mu Rwanda bwiswe ‘RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bugaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ari 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%, naho abagore bari hagati y’imyaka 25-29 bakaba ari 3.4% mu gihe abagabo bo ari 1.3%.
Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 n’abaturage 328,398 imibare yo mu mwaka wa 2020 nk’uko tubikesha umukozi ushinzwe ubuzima mur’aka Karere igaragaza ko abantu banduye SIDA kandi bakaba bafata imiti neza bangana na 6057 barimo ingeri zose nukuvuga abagore n’abagabo ndetse n’urubyiruko .
Ni inkuru yateguwe n’ikiyamakuru Ibendera.com ku nkunga y’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA.