Mu Karere ka Huye, umukobwa w‘imyaka 20 wakoraga akazi ko mu rugo arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko w’aho yakoraga, ibintu bishobora gutuma afungwa burundu .
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye uyu mukobwa nyuma y’aho bivuzwe ko yaba yarasambanyije uyu mwana ubusanzwe yar’ashinzwe kurera.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyi cyaha cyabaye kur’uyu 11 Ukuboza 2022 mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, kikabera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, mu Karere ka Huye.
Uyu mwana wasambanyijwe avuga ko ngo icyi cyaha cyakozwe ubwo uyu mukobwa yasangaga uyu mwana mu cyumba yari aryamyemo avuye ku ishuri .
Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye icyaha anavuga uburyo cyakozwemo, gusa bukaba butashyizwe ku mugaragaro.
Mu Karere ka Huye ni hamwe mu turere tw’u Rwanda tuvugwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa bikaba bitari bisanzwe kumva iri hohoterwa rikorwa n’igitsinagore.
Uyu mukobwa akaba ari mu maboko b’ubugenzacyaha aho ategereje kugezwa imbere y’urukiko ngo yisobanure ku byaha akurikiranweho.
Mu gihe uyu mukobwa yaramuka ahamwe n’icyaha cyo gusambanya uyu mwana yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko bigenwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Akarere ka Huye ni kamwe mu turere kandi twakunze kuvugwaho uburaya kuko nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Akarere ishami rishinzwe uburezi ngo ubu habarurwa abakora uburaya basaga 1830 babarizwa mu bice binyuranye by’Aka Karere ariko bakaba bakorera ibyo bita gutega mu duce 30.