Chorale Bethel yo mu itorero rya ADEPR Ururembo rwa Rubavu, muri Paruwase ya Gisenyi ku itorero rya ADEPR BETHEL,yateguye igiterane cyimbaturamugabo kizamara
iminsi 2 kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 no ku cyumweru kuri 22 z’uku kwezi ka gatanu.
Avugana n’Itangazamakuru, President wa Chorale Bethel Bwana Akilimali Placide yavuze ko bateguye igiterane mu rwego rwo gushima Imana no kwongera kubyutsa abantu basinziriye.
Yagize ati” Igiterane cyacu kizamara iminsi 2 kandi intego yacyo iri mu Abefeso 5:14 hagira hati 《Yewe usinziriye we, kanguka uzuke Kristo abone uko akumurikira》yakomeje avuga ko batumiye Chorali Bethlehem nka Chorali y’imbaraga bafitanye amateka akomeye mu ivugabutumwa i Gisenyi no mu Rwanda hose.
Mu bandi batumiwe mur’icyi giterane harimo Chorali Les messagers,Chorali Urukundo na Chorali Tumaini zo kuri Bethel.
Abajijwe Impamvu batekereje gutumira Past Theogene uzwi nk’inzahuke wari warazahariye mu bu mayibobo,yagize ati “Past Theogene kuva cyera n’inshuti yacu ikomeye kandi ubutumwa bwe buba burimo ubuhamya bukomeza benshi”.
Iyi Chorali ifite amateka y’ibigwi mu ivugabutumwa, igizwe n’abaririmbyi b’ingeri zitandukanye usangamo abakuze ndetse n’urubyiruko.
Chorali Bethel yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Mama Mana, Ndabona, Intambara zizashira, Umugwaneza,Igituma ndirimba,Yashimangiye,Ntabwo asanzwe n’izindi nyinshi.
Tuzakomeza kubakurikiranira ibihe byiza by’ibi bitaramo byateguwe na Chorali Bethel.
Clement BAGEMAHE