Mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina riri kuvugwa mu bateguraga iri rushanwa.
Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kur’uyu wa 9 Gicurasi 2022, yavuze ko yafashe uyu mwanzuro “hashingiwe ku iperereza riri gukorwa ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUP, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye”.
Iyi Ministeri ikaba yatangaje ko “ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira”.
Ibi bikaba bije nyuma y’uko ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid ubu ari mu maboko y’ubushinjacyaha aho akurikiranweho ibyaha twavuze haruguru byagiye bikorerwa abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe binyuranye.
Nubwo bimeze gutya ariko bamwe baribaza icyerecyezo cya Miss Rwanda kikabayobera kugeza ubwo hari n’abavuga ko Miss Rwanda ishatse yavaho burundu ariko abandi bakavuga ko yakwamburwa abayiteguraga igahabwa abandi aho no mu bagaruka ku rurimi rwa bamwe na bamwe harimo na Imbuto foundation.
Ibi bibaye ntabwo byaba ari ubwa mbere Rwandasa Insoiration Backup yamburwa iri rushanwa kuko no mu mwaka wa 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco gusa ntize kuritindana kuko ryaje kumara igihe ritaba rikaza kugaruka mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.