Ubuhamya bw’uko umubyeyi wa Hagenimana Antoine yafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni imwe mu nkuru zikomeye zakoze ku mutima abasomyi, zikubiye mu gitabo cyamuritswe ku mugaragaro i Kigali tariki ya 30 Werurwe 2023.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye harimo Hon. Uwacu Julienne wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Sr Immaculee Uwamariya, Dr Celestin SEBUHORO, abakozi ba MINUBUMWE ari naho umwanditsi Hagenimana Antoine akora, abagize GAERG, IBUKA, AVEGA, itangazamakuru ndetse n’abandi bakunda ubwanditsi.
Nk’uko byagarutsweho n’umwanditsi ubwe ndetse n’abandi basomye iki gitabo bavuga ko kigaruka ku buzima bw’umwanditsi Hagenimana Antoine n’umubyeyi we wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwe mu kwimakaza Ubudaheranwa no komora ibikomere yasigiwe n’ayo mateka mabi yanyuzemo.
Aganira n’abitabiriye imurikwa ry’igitabo cye, Antoine Hgenimana yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo kwandika iki igitabo ati “Nanditse iki gitabo nshingiye ku buhamya bw’ibyambayeho n’umuryango wange mu gihe cya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu1994, nanditse ku nzira y’umusaraba twanyuzemo duhunga, twicwa, twihisha, ndetse n’ishyano mama yahuye naryo ryo gufatwa ku ngufu, nyamara akabibana akabimpisha nkabibwirwa n’uwo yasabye kuzabimbwira naramaze gukura ku buryo nabyakira.”
Umwanditsi yasobanuye umutwe yahaye iki gitabo “LE CHAGRIN DE MA MERE” ko bivuze Ishavu ry’umubyeyi we, agaruka no ku izina ryungirije yise “Le Tresor Cache Sous Une Montagne” bivuze Ubutunzi buhishwe munsi y’umusozi, bisobanuye ko agahinda k’umubyeyi we kamushenguye ariko nanone kakamubera impamvu yo kwiyubaka ndetse n’ubudaheranwa. Ibibtu avuga ko byubatse n’abandi bari mu nshingano ze cyane ko yagiye ayobora umuryango wa AERG aho yagiye yiga, agafasha abandi barokotse Jenoside kwiyubaka.
Hon. Uwacu Julienne mu izina rya MINUBUMWE yashimiye intambwe Antoine Hagenimana yateye yo gutinyuka kuvuga ibyamubayeho nk’igihamya cy’amateka mpamo y’uko Jenoside yabayeho, igitego yatsinze abayihakana n’abayipfobya.
Yagize ati:”Turashima ubutwari bw’uyu mwanditsi ku ruhare rwe mu gukira ibikomere n’ubudaheranwa, nshishikariza n’abandi gutinyuka no kubohoka bakavuga ibyababayeho nk’imwe mu nzira yo gukira no kurwanya abapfobya bakanahakana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside .”
Yasoje ahumuriza abacitse ku icumu muri rusange uburyo bagira uruhare mu kwiyubaka kw’igihugu, anabizeza ko leta izakomeza kubaba hafi uko bishoboka kose mu rugendo rwo kwiyubaka, gukira ibikomere no kubaka igihugu cyiza.
Iki gitabo LE CHAGRIN DE MA MERE cyanditse mu rurimi rw’igifaransa, kiboneka kuri uyu mwanditsi ubwe, muri MINUBUMWE no mu nzu y’ibitabo Librairie IKIREZI ku giciro cyoroheye umusomyi.
Hagenimana Antoine akaba yunze mu ry’abandi banditsi batandukanye bamaze kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
