Umuhanzi Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva ku rubuga rwa twitter bidatinze kubera ibintu bibi akomeje kuhabonera birimo no kuba ari urubuga abantu banyuraho bibasira abandi aho kubakomeza.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa twitter ku mugoroba wo kur’uyu wa 4 kanama 2022, uyu muhanzi w’Umunyarwandakazi yagaragaje urutonde rw’ibintu 4 avuga ko asigaye abona ibintu kuri twitter bikamukura umutima.
Agira ati:”Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter nkakuka umutima”.
Bimwe mur’ibyo bimukura umutima ngo harimo :
1.Kubika aba star aho kubakomeza
2.Ngaho gutuka abishimiye intambwe Imana ibateza
3.Ngaho gutukana, gukwiza ibihuha
4.Ngaho kwamamaza ingeso mbi etc,… Akomeza agira ati:”ni gute abantu twisanze kuri uru rwego ruri cheap gutya?”
Ibi hamwe n’ibindi atarondoye ngo biratuma atazatinda gusiba uru rubuga.
Yabisobanuye agira ati:” Ndasaba imbabazi abakunzi bange hano ariko ndabona ntazatinda gusiba platform nkiyi”, Biteye impungenge ibibera hano rwose.
Uyu muhanzikazi ibi arabihera ku kuba ubwo yishimiraga uko yitwaye mu bukumi bwe bitaramworoheye kuko hari n’abataratinye kumugabaho ibitero byo kumwibasira.