Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi mu gitondo cyo kur’uyu munsi akurikiranyweho gusambanya umwana
Nyuma y’uko umunyamakuru Sabin wa isimbi tv akoranye ikiganiro n’umukobwa witwa Kabahizi Fredaus ndetse uyu mukobwa akemeza ko Umukinnyi wa filime Ndimbati yamufashe ku ngufu ndetse akamutera inda, ubu Ndimbati yamaze gutabwa muri yombi.
Kuri uyu munsi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati nibwo byamenyekanye ko yatawe muri yombi aho ngo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana akaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.
Uyu NDIMBATI akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Uwihoreye yafunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana.
Yagize ati “Ni byo yafashwe”.
Uyu mukobwa yumvikanye mu gahinda kenshi avuga ko yatewe inda na Ndimbati amushukishije ko azamuha akazi mu gukina filime dore ko ngo yari umukozi wo mu rugo bikarangira ahubwo amusindishije, akamusambanya maze akamutera inda y’impanga.
Uyu mukobwa avuga ko Ndimbati yanze gutanga indezo kugeza ubwo byabaye ngombwa ko atangaza ibyamubayeho.

