Inkuru ikunze kugaruka kenshi kandi bamwe bakaryoherwa no kuyumva ni inkuru ya Uwiringiyimana Agatha wabaye umugore wakoze ibintu bikomeye aho yigiriye icyizere nyuma yo kuvukira mu bakene akiga kugeza abaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.
Ku gasozi ka Muhororo mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda ni ho havukiye Agathe Uwilingiyimana, Minisitiri w’intebe w’umugore umwe rukumbi mu 10 babayeho mu mateka y’u Rwanda kugeza ubu akaba yibukirwaho byinshi.
Yavukiye mu rugo rukennye nk’uko musaza we witwa Gaspard Hangimana yabitangarije BBC.
Uyu musaza we ni umugabo w’imyaka 75, utuye i Muhororo, mu cyahoze ari segiteri Gikore ya komine Nyaruhengeri, ubu ni mu murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari umwana wa kane mu bakobwa batandatu n’abahungu babiri.
Uyu avuga ko mushiki we yari umuntu w’ibakwe wagiraga ishyaka ryo kwiga akaba umuntu ujijutse mu mutwe ibintu bishobora no kuba aribyo byatumye aba Minisitiri w’Intebe.
Avuga ko gukunda kwiga kwe byatumye ku myaka ye itanu, mu gihe ubusanzwe abandi byabasabaga kubanza kuzuza imyaka irindwi, we ngo ni bwo yatangiye amasomo ku ishuri ribanza rya Gikore.
Uyu avuga ko bitagoranye nubwo yari ataruzuza imyaka kuko ngo mu gikuriro wabonaga asa n’ufite nk’imyaka icumi.
Uyu kandi asoza avuga ko mushiki we yabaga uwa mbere, ubundi rimwe na rimwe akaba uwa kabiri, usibye ngo inshuro imwe yibuka yabaye uwa gatatu.
Musaza we akomeza avuga ko nyuma yaje gutsindira kujya kwiga mu ishuri ryisumbuye riyoborwa n’ababikira rya Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu mujyi wa Kigali, ahiga amasomo ya siyansi arimo ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie).
Musaza we Gaspard Hangimana avuga ko aha ahavuye yaje gukomereza mu ishuri rikuru ry’ubwarimu IPN (Institut Pédagogique National du Rwanda), ahava ajya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, amashuri yombi icyo gihe yari i Butare.
Uyu musaza we asoza avuga ko Uwiringiyimana yinjiye muri politiki mu mwaka w’1992 anyuze mu ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain), aho mu kwezi kwa kane uwo mwaka uwari Minisitiri w’intebe Dismas Nsengiyaremye na we wo muri MDR yahise amugira Minisitiri w’uburezi (1992-1993) maze nyuma yaho, muri iyo guverinoma yari ihuriweho n’amashyaka menshi, Uwiringiyimana aza kuba Minisitiri w’intebe (1993-1994).

Madame Uwingiyimana Agatha yamenyekanye kandi mu guharanira uburezi bw’abakobwa abashishikariza kwiga amasomo ya siyansi nka basaza babo aho yagiye agerageza no gukemura bimwe mu bibazo byatsikamiraga cyangwa bigaha amahirwe bamwe abandi bagahezwa mu mashuri.