Paterne, Umuhungu bivugwa ko ari umuherwe wo ku rwego rwo hejuru akaba n’umuhanzi agiye kurongora Niyomubyeyi Gentille Noella wamenyekanye nka Fofo wamenyekanye nka Fofo muri PAPA SAVA
Uyu musore ni umurundi w’umuhanzi uba muri Amerika akaba amaze igihe akundana na Fofo.
Amakuru avuga ko uyu musore w’umurundi afite inkomoko muri Tanzania ariko akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ngo bakimara gukora ubukwe bakazahita bajya kubana muri America.
Mu nteguza yagiye hanze nuko ubu bukwe buzaba tariki 2 Ukwakira 2022.
Fofo na Paterne bagiye kubana nyuma y’uko bamenyanye mu mwaka wa 2018 kugeza ubu bakaba bameranye neza mu rukundo.
Fofo ni umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina muri filime Nyarwanda uretse Papa Sava akaba anazwi muri Seburikoko itambuka kuri televiziyo Rwanda.