Umuhanzi Christopher MUNEZA wamenyekanye nka Christopher mu muziki nyarwanda amaze kuvuga ko nta rukundo ruri hagati ye n’umunyamakuru Abera Martina wa RBA ko ahubwo icyo bafitanye ari ubushuti busanzwe
Ni ibintu byari bimaze iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bamwe na bamwe bakundaga kwibaza niba Martina na Christopher koko bakundana uyu munsi rero ubwo yari mu kiganiro kuri Radio ya Kiss Fm Christopher akaba yatanze umurongo kuri iki kibazo aho yavuze ko badakundana bya couple ko ahubwo ari inshuti zisanzwe.
Ibi byabaye mu kiganiro Breakfast with the stars kuri Kiss Fm aho Christopher yari yatumiwe nk’umutumirwa w’umunsi.
Christopher yakomeje avuga ko ari mu rukundo n’umukobwa ndetse ko bamaranye imyaka 6. Mu byo yamukundiye, Christopher yavuze ko ari ukuba atabyibushye ndetse no kuba yirabura. Christopher yabisobanuye mu magambo agira ati « Nkunda abakobwa bari dark skinned, abantu batabyibushye cyane batanananutse of course… ».
Nubwo yavuze gutya ariko usubije amaso inyuma hari ibimenyetso bishobora gutuma abantu bakomeza gutekereza ko byaba ari bimwe byo kujijisha by’abahanzi cyane ko atigeze anahishura izina ry’uyu mukobwa bakundana.
Ibimenyetso bishobora gutuma abantu bakomeza gukeka ko aba bantu bakundana nubwo Christopher yabihakanye ni ibi:
Ibiranga umukobwa yavuze akunda Abera Martina niko ateye
Abantu bakunze kuvuga ko aba bombi bamaranye imyaka 6 bakundana kandi nawe avuga ko uwo bakundana bamaranye iyi myaka
Nta wakwibagirwa ko hari abandi bahanzi bakunze kuvugwa ko bari mu rukundo bakabihakana nyamara bikaza kurangira babanye urugero rwa hafi akaba ari umuhanzikazi BUTERA Knowles na ISHIMWE Clement aho bavuzwe bigatinda ariko ngo nta nzu ishya ngoihishe umwotsi.

