Umunyamakuru ukomoka muri Espagne ariko utuye i Roma yafotoye Papa Francis amutunguye amufotora asohotse muri Studio y’umwe mu nshuti ze iri i Roma aho bivugwa ko Intego ya Papa yari iyo kujya kugura indirimbo .
Ntibigaragazwa neza niba izi ndirimbo bazimushyiriye kuri flash cyangwa kuri CD gusa ikizwi nuko Ifoto ye ikimara gushyirwa ahabona, Papa Francis yatunguwe agashima umunyamakuru wamucunze atabizi akamufotora ifoto nziza.
Papa yaboneyeho gusaba n’abandi banyamakuru kuzamura urwego rwabo mu kazi, bakagakora neza batitaye ku ngingo y’uko hari abashobora kutishimira umusaruro w’ibyo abanyamakuru bakora utanga cyane cyane iyo bitari mu nyungu zabo.
Papa Francis ni umwe mu Bashumba ba Kiliziya gatulika batajya bigora ngo bumve ko ari ibikomerezwa ahubwo bagahitamo kwicisha bugufi.
Ikimenyimenyi ni nk’igihe yigeze kubwira ibyegera bye ko ahora yifuza kongera kubaho nk’uko byari bimeze mbere kuko ngo muri kiriya gihe yarishyiraga akizana, akajya kugura umugati kwa runaka ntacyo yikanga mu gihe ubu ngo avuga ko bitamworohera kuba yagira aho atarabukira kuko aba yikaba amaso y’abanyamakuru.
N’ubwo ari uko bimeze ariko aherutse gusaba abashinzwe kumwitaho kureba uburyo bazategura urugendo mu ibanga akajya kugura umuziki kuri umwe mu nshuti ze zifite inzu itunganya umuziki.
Abo mu Biro bye barahihibikanye ariko mu ibanga, bategura urugendo rwa Nyirubutungane ku nshuti ye yitwa Letizia Giostra.
Intego ya Papa yari iyo kujya kugura ziriya ndirimbo akaboneraho no kuganira niyo nshuti ye.
Ubwo Papa n’abakozi be bateguraga ruriya rugendo mu ibanga rikomeye, ku rundi ruhande hari umunyamakuru ufite icyuma gifotora gifite ibisabwa byose kandi nawe yari yiteguye gufotora ikintu icyo ari cyo cyose abona ko kibikwiye. Taliki 11, Mutarama, 2022 ubwo Papa yasohokaga muri studio y’uriya mugore, umunyamakuru witwa
Javier Martínez Brocal yamuteye imboni, ahita akanda buto(button) aba aramufotoye, ibyari byateguwe mu ibanga bijya ku karubanda gutyo.
Bidatinze yayishyize ku mbunga nkoranyambaga maze ihita ikwirakwira hose.
Papa Francis yamugezeho ayitegereje asanga ni nziza, ifotoranye ubuhanga kuko yamwerekanaga ari gusohoka muri iriya studio kandi amazina yayo agaragara neza.
Aho kugira ngo abyamagane, Papa Francis yashimye ubutwari bw’uriya munyamakuru ndetse ashishikariza n’abandi gukora nkawe , bakajya bahora biteguye gukora akazi kabo n’ubwo hari abo katashimisha kuko kaba katari mu nyungu zabo.