Ifoto ya Anita Pendo igaragaza ko yavuye kure yateye benshi kwitsa umutima bakibuka aho baturutse n’aho bageze ubu maze bagashimira Imana.
Anita Pendo wamamaye nk’umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushyarugamba, ubu igikomeje gutungura no gutangaza benshi ni ifoto ye yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza akiri muto ndetse ubona ko ubuzima bwari butaraba bwiza kuri we.
Bamwe mu babonye iyi foto babanje gutangara bavuga ko atari we abandi bakavuga ko ari we ariko biza kurangira bimenyekanye ko ifoto ari iye ikaba ari iyo mu mwaka wa 1989.
Iyi foto yakomeje gutuma benshi bafata umwanya bagasubiza amaso inyuma bakibuka aho bavuye ndetse bakabigereranya n’aho bageze uyu munsi.
Gusa ariko utereye amaso inyuma bigaragaza ko Anita amaze gutera imbere ndetse akaba yanabera urugero umuntu wese by’umwihariko Umwana w’umukobwa bikamufasha kuba yakwitinyuka agakora neza kandi ashyizemo imbaraga byose abiganisha kugushaka iterambere rye kandi rirambye.
Anita Pendo kugeza ubu ni Umushyushyarugamba ubirambyemo akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe akaba kugeza ubu abarizwa kuri Magic Fm umurongo wa Kabiri wa Radio Rwanda aho akora ikiganiro cya mugitondo.