Abantu banyuranye bakomeje gutinza amaso ku ifoto ya Phil Peter bigaragara ko iyi foto ari iya kera ubuzima butaramera neza ugereranyije nuko ubu amafoto ye asa.
Phil Peter umunyamakuru, umuhanzi akaba n’Umuvanzi w’imiziki (Dj) ifoto ye ya kera ubuzima butaraba bwiza ikomeje kwibazwaho na benshi aho bavuga ko Imana yamugiriye neza.
Ni ifoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho uyu munyamakuru agaragara mu ikote ryiza ry’umukara, ababonye iyi foto banejejwe no kuba uyu munyamakuru hari intera nziza amaze kugeraho bagereranyije iyi foto n’izindi foto ze zo mur’iyi minsi.
Bamwe bagira bati:” Imana igira neza, ubonye iyi foto ya kera ukareba n’amafoto ye ya vuba uhita ubona ko Imana yamugiriye neza”.
Ubusanzwe amazina ye ni Philbert Nizeyimana uzwi nka DJ Phil Peter akaba yaravutse ku ya 12 Ukuboza 1988.
Mu mwaka wa 2011, Phil Peter yatangiye kuba Umunyamakuru wa Radio na Television aho yatangiriye ku Isango Star akora ibiganiro by’imyidagaduro nyuma aza kwerekeza ku ISIBO TV.
Uburyo akunda imyidagaduro byaje gutuma atera imbere yinjira mu bijyanye n’ubuhanzi, kuvanga imiziki DJ ndetse n’ibirebana no kuba umusangiza w’amagambo (Mc) maze atangira kugaragara mu birori n’ibitaramo bitandukanye byo mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Phil Peter n’ubwo abarizwa mu itangazamakuru by’umwihariko mu birebana n’imyidagaduro ariko bijya bitangaza benshi kuko uyu ubusanzwe yize ibirebana n’ubuvuzi ndetse abifitiye impamyabumenyi ya Kaminuza.
Ni ingaragu akaba mu bintu akunda harimo gutebya no kuba yishimana n’abandi bagenzi be batandukanye.

