Ntacyo, bintwaye, gutwita ni umugisha kandi mfite ubwigenge bwuzuye ku mubiri wange, icyi nicyo gisubizo Miss Jolly abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yahaye uwamubajije niba atwite.
None ku itariki ya 22 Gashyantare 2023 saa sita na 20 zo ku manywa nibwo Miss Jolly yashyize ifoto ye yambaye ikanzu ndende y’ubururu aryamye yayishyize ku rukuta rwe rwa twitter maze ayiherekereshya amagambo agira ati:”Discover your talent, refine it and the universe will conspire for you to make your mark in the world. #thisisjolly”. ducishirije mu rurimi rw’ikinyarwanda ni nko kuvuga ngo:” Menya impano yawe uyinonosore kandi izakugeza kure”.
Nyuma y’ibi abafana be bafashe umwanya wo kumuganiriza maze umwe witwa I.DAVID @mwenengwije kuri twitter aramubaza aramubaza ati:”Ko wabyibushye mumaso nkutwite x?
Jolly Mutesi nawe ntiyaruciye ngo arumire ahubwo yamusubije ko gutwita ari umugisha kandi ko afite uburenganzira busesuye ku mubiri we.
Yagize ati:”Never mind, Gutwita is a blessing and I have full autonomy over my body.
Ibi bije nyuma y’uko abantu bari bamaze iminsi bavuga ko yabyibushye bamwe bakavuga ko yaba atwite.
Miss Jolly ni Nyampinga w’u Rwanda wo mu mwaka wa 2016 akaba yaragiye anahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza hirya no hino mu bihugu bitandukanye .
Ko wabyibushye mumaso nkutwite x
— I.DAVID (@mwenengwije) February 22, 2023
 Â