Bamwe mu bana b’abakobwa bavuga ko bagiye bahura n’ibibazo by’ihohoterwa bitewe no kuba ababyeyi babo nta bushobozi bwo kubabeshaho neza babaga bafite.
Aba ni bamwe muri bo batanga ubuhamya bwo kuba barahuye n’ihohoterwa rinyuranye aho bavuga ko bahohoterwa mu buryo bunyuranye.
Umwe mur’aba bana wakoraga akazi ko mu rugo ahazwi nka Kibagabaga avuga ko yakorewe ihohoterwa ariko akabura uko abigenza kuko iwabo nta mikoro bari bafite kuko ngo bari abakene kandi akavuga ko kubura akazi byari kungana no kubura ubuzima.
Ku rundi ruhande hari umwana w’umukobwa uvuga ko acuruza imyenda yo mu ntoki mu gacenteri ka Nyabisindu uvuga ko yashatse akiri muto nyuma yo kuba iwabo bari babayeho nabi gusa ngo akimara gushaka yarabyaye ariko aza kunaniranwa n’umugabo birangira amutaye aho avuga ko ubuzima bwe bumeze nabi.
Professor Jeannette Bayisenge Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango avugako ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko abakobwa ari ikibazo kigihangayikishije u Rwanda n’ubwo hari byinshi byakozwe kugira ngo umwana arindwe.
Professor Bayisenge avuga ko u Rwanda haricyo rwakoze kugira ngo umwana arindwe ihohoterwa rikorerwa ku gitsina nubwo ngo hakigaragara imibare iri hejuru ku cyaha cyo gusambanya abana aho Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rugaragazako iki cyaha cyazamutseho ku kigero cya 55% mu myaka itatu ishize .
Imibare igaragazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB y’abagiye bahohoterwa , yerekana ko mu myaka 3 ishize hakiriwe ibirego bigera ku 12,840 uko iyi myaka yagiye ishira guhera mu mwaka wa 2018 -2021 ibi byaha byo gusambanya umwana byagiye byiyongera aho byazamutse kukigero cya 55%.
Abana bahohotewe muri rusange bangana n’ibihumbi 13,646 , abahohoteye nabo bangana n’ibihumbi 13,485. Aha umubare w’abana b’abakobwa bahohotewe ungana na 13, 254 n’abahungu 392.
Intara iza kw’isonga ifite abana benshi basambanyijwe n’intara y’uburasirazuba yihariye 4,662 bihwanye na 36,2% mu gihe Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri n’abana 2,337 ibi kandi ngo bigaragaza ko mu baturage 1000 bo mu mujyi wa Kigali 4 muri bo baba barasambanyije abana.