Tuesday, September 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Ihohoterwa rikorerwa abana riracyahangayikishije mu Rwanda 

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/11
in AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Bamwe mu bana b’abakobwa bavuga ko bagiye bahura n’ibibazo by’ihohoterwa bitewe no kuba ababyeyi babo nta bushobozi bwo kubabeshaho neza babaga bafite.

Aba ni bamwe muri bo batanga ubuhamya bwo kuba barahuye n’ihohoterwa rinyuranye aho bavuga ko bahohoterwa mu buryo bunyuranye.

Umwe mur’aba bana wakoraga akazi ko mu rugo ahazwi nka Kibagabaga avuga ko yakorewe ihohoterwa ariko akabura uko abigenza kuko iwabo nta mikoro bari bafite kuko ngo bari abakene kandi akavuga ko kubura akazi byari kungana no kubura ubuzima.

IZINDI NKURU WASOMA

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

Ku rundi ruhande hari umwana w’umukobwa uvuga ko acuruza imyenda yo mu ntoki mu gacenteri ka Nyabisindu uvuga ko yashatse akiri muto nyuma yo kuba iwabo bari babayeho nabi gusa ngo akimara gushaka yarabyaye ariko aza kunaniranwa n’umugabo birangira amutaye aho avuga ko ubuzima bwe bumeze nabi.

Professor Jeannette Bayisenge Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango avugako ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko abakobwa ari ikibazo kigihangayikishije u Rwanda n’ubwo hari byinshi byakozwe kugira ngo umwana arindwe.

Professor Bayisenge avuga ko u Rwanda haricyo rwakoze kugira ngo umwana arindwe ihohoterwa rikorerwa ku gitsina nubwo ngo hakigaragara imibare iri hejuru ku cyaha cyo gusambanya abana aho Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rugaragazako iki cyaha cyazamutseho ku kigero cya 55% mu myaka itatu ishize .

Imibare igaragazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB y’abagiye bahohoterwa , yerekana ko mu myaka 3 ishize hakiriwe ibirego bigera ku 12,840 uko iyi myaka yagiye ishira guhera mu mwaka wa 2018 -2021 ibi byaha byo gusambanya umwana byagiye byiyongera aho byazamutse kukigero cya 55%.

Abana bahohotewe muri rusange bangana n’ibihumbi 13,646 , abahohoteye nabo bangana n’ibihumbi 13,485. Aha umubare w’abana b’abakobwa bahohotewe ungana na 13, 254 n’abahungu 392.

Intara iza kw’isonga ifite abana benshi basambanyijwe n’intara y’uburasirazuba yihariye 4,662 bihwanye na 36,2% mu gihe Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri n’abana 2,337 ibi kandi ngo bigaragaza ko mu baturage 1000 bo mu mujyi wa Kigali 4 muri bo baba barasambanyije abana.

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023
1.5k
HOME

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023
1.4k
HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In