Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Aga RWANDA Network rivuga ko ryatesheje agaciro ibirango ryari risanzwe rikoresha bitewe n’uko uwari Umuyobozi w’iri huriro NYIRAHABINEZA Gertrude yahagaritswe ku buyobozi akanga kuvaho ndetse akiba ibiro byaryo akaba yari akomeje no gukoresha ibirango byaryo mu buryo butemewe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali kur’uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022 kiyobowe n’umuyobozi mushya w’iri huriro Madame UWIMANA Beatha rivuga ko, Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Aga Rwanda Network ryatesheje agaciro ibyari bisanzwe ari ibirango by’iri huriro.
Iri tangazo rivuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Uwari Umuyobozi w’iri huriro NYIRAHABINEZA Gertrude yaragikoresha ibi birango kandi yaramaze kweguzwa n’inama y’inteko rusange yateranye kuwa 08 Werurwe 2022.
Ubuyobozi bushya bw’ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda bukaba butangaza ko ibyo birango byateshejwe agaciro ari Logo (AQA n’akababi gato) na Cachet irimo nimero ye ya telefone ariyo 0785094779, bikaba byasimbuwe n’ibirango bishya bigizwe n’ikarita y’u Rwanda irimo igiti n’ingoma ari nabyo bigize cachet.
Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda AGA RWANDA NETWORK rikaba kandi ryatanze impuruza y’uko uwarusanzwe ari umuyobozi waryo NYIRAHABINEZA Gertrude yibye ibiro by’iri huriro bakaba basaba uwazamenya aho Uyu NYIRAHABINEZA Gertrude yaba yarimuriye ibi biro kubamenyesha bakaza kubigaruza.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda UWIMANA Beatha avuga ko yari amaze igihe yarafungishijwe n’uwahoze ayobora iri huriro ariwe NYIRAHABINEZA Gertrude amushinja kwiba impapuro z’akazi ariko akaza kurekurwa n’inzego z’ubutabera mu Rwanda ndetse ngo hakaba hari n’abandi bayobozi bakomeje kugenda birukanwa abandi bagahagarikwa mu buryo butanyuze mu mategeko, aho UWIMANA Beatha yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’Abavuzi gakondo mu Rwanda n’ubuyobozi bwa leta kugira ngo babashe gukora neza no gutera imbere.
Yizeje ko bagiye gukomeza gukangurira abavuzi gakondo gukurikiza amabwiriza agenga abavuzi gakondo mu Rwanda yasohotse mu kwezi kwa mbere 2019 agashyirwaho umukono n’inama y’abaminisitiri, ndetse avuga ko bagiye gukora ku buryo abavuzi gakondo mu Rwanda barangwa n’isuku, dore ko ngo bagiye gutangira no kujya bakora bambaye imyenda myiza y’akazi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, NKUNDA Evariste Umuyobozi waruhagarariye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge muri iki kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko icyo bifuza aruko abavuzi gakondo bakora neza kandi bagakorera abanyarwanda kurusha kujya mu manza n’ibibazo.
Agira ati:” Ntabwo turi hano mu rwego rwo kureba ibibazo n’amakimbirane, sibyo twajemo, ubutumwa nyamukuru mur’iki kiganiro nuko icyo dukeneye arukureba ibikorwa n’icyo bifitiye abaturage, dufite n’inama twitegura ya CHOGM, ndasaba rero ko akajagari kataturanga, nubwo hakiri ababikora, akajagari mu buvuzi Gakondo, abagakora ntibyemewe, abazunguza imiti hirya no hino ntibyemewe”.
Yakomeje asaba abayobozi b’iri huriro kwihutisha ibirebana n’itegeko ribagenga rigasohoka vuba kuko ubu ngo bagengwa n’itegeko ry’ihuriro.
Aha NKUNDA Evariste yagize ati:”Mwavuze ko itegeko ribemerera gukora mu buryo bwemewe ritarasohoka, mubyihutishe, murebe aho rigeze risohoke vuba, ikiruta byose nuko mugomba kugengwa n’itegeko, turasaba abanyarwanda kujya kwivuriza ku bavuzi gakondo bemewe, turasaba ko akajagari mu buvuzi gakondo gacika”.
Twashatse kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga kur’ibi bibazo byo mu Ihuriro ry’Abavuzi gakondo mu Rwanda aho bivugwa ko uwari umuyobozi w’Ihuriro yegujwe ndetse agatwara ibiro ariko we akaba atabyemera ndetse akavuga ko abamweguje nta bubasha babifitiye, maze Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima MAHORO NIYINGABIRA Julien adutangariza ko yigeze kubyumvaho ariko akaba ubu atabiziho neza.
Ansaba ko muha numero y’Uwahoze ari Umuyobozi w’abavuzi gakondo ariwe NYIRAHABINEZA Gertrude akamuvugisha akumva ikibazo afite, anyizeza ko agiye gukurikirana iki kibazo akazatumenyesha uko bimeze.
Turacyategereje, ubwo azadutangariza icyerecyezo cy’iki kibazo tukazabibagezaho, ubutaha.









KURIKIRA VIDEO:
Hi, I read your blogs daily. Your story-telling
style is witty, keep it up!