Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari ibiraro byubatswe kera bitakijyanye n’igihe, bityo ibigera kuri 400 biri hirya no hino mu gihugu bikaba bikeneye kubakwa neza.
Ikibazo cy’ibiraro ni kimwe mu byo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste yasabwe gutangaho ibisobanuro kuri uyu wa 18 Ukwakira ubwo yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Abadepite bavuze ko mu ngendo bakoreye mu turere muri Werurwe uyu mwaka basanze hari imihanda myinshi irimo n’iya kaburimbo ifite ibiraro bikeneye kwitabwaho mu maguru mashya.
Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko hari ibiraro byinshi byubatswe mu myaka myinshi ishize kandi ko imodoka zakoreshwaga icyo gihe ntaho zihuriye n’iz’ubu mu buremere.
Ati “Ni ikibazo gikomeye. Hari amateme dufite amaze imyaka 30, 40 cyangwa 50. Icyo gihe bubaka ayo mateme ikamyo iremereye yabaga ipima toni esheshatu, ubu dufite amakamyo afite toni 26, ni yo akoresha utwo turaro dutoya, hari n’ibyo akandagiraho bigahita biturika.”
Yakomeje ati:“Aho tumariye gukora ibarura, twabonye ibigera kuri 400 bikenewe gukorwa mu buryo bwihutirwa kuko ntibyagiye byubakwa bijyanye n’iterambere ryihuta. Ibyo biraro bishaje tumaze kubishyira hamwe turimo dushaka amafaranga.”
Yavuze ko u Rwanda ruzafatanya n’ibihugu bimenyereye ibyo kubaka ibiraro nk’u Buholandi n’u Bufaransa. Ati “Ibyo ntibibujije ko nka leta hari ibiraro tugomba kubaka. Ubona tugomba gushaka igisubizo cyihuta. Ni yo mpamvu dushaka kubaka byinshi icyarimwe kugira ngo tutazajya twubaka 10 hakangirika 10 tugasanga dufite ibindi 300 dushaka gukomeza gukora.”
Muri uwo mushinga Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda ivuga ko izanafatanya n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gusana imihanda.