Umuyobozi mukuru wa RTB, Ing. Paul Umukunzi, avuga ko hari abantu bagifite imyumvire yo kumva ko amashuri ya TVET ari ay’abaswa, agasaba ko iyi myumvire ihinduka buri wese akamenya ko aya mashuri ari ay’abahanga bashaka kwiteza imbere no guteza igihugu cyabo imbere
Ibi byagarutsweho n’abitabiriye inama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Amashuri ya Tekinike, Imyuga n’Umubumenyingiro mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa ngo intego igihugu cyihaye yo kugira 60% by’abanyeshuri basoza icyiciro rusange bige bene ayo masomo.
Umuyobozi mukuru wa RTB, Ing. Paul Umukunzi, yavuze ko hakiri imyumvire itari myiza kuri bamwe ariko avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo intego yo guteza imbere aya mashuri igerweho.
Agira ati:“Twasanze hari bamwe mu bantu bagifite imyumvire itari myiza, usanga bavuga ngo amashuri y’imyuga ni ay’abaswa n’abananiranye nyamara sibyo, ibi bikwiriye guhinduka bakamenya ko ahubwo aya mashuri ari ay’abahanga n’abashaka gutera imbere, bifuza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo”.
Akomeza agira ati:”Ubu imyumvire imaze kuzamuka kuko dutangira imyumvire yari ku kigero cya 31% ariko ubu tugeze kuri 40% aho umuntu wize aya mashuri iyo arangije usanga adashobora kubura akazi ku isoko ry’umurimo nyamara abandi baba bataka ubushomeri, ikindi abantu bakwiriye kumenya nuko umuntu wiga aya mashuri ahubwo aba ari umuhanga ukomeye kuko ntiwakoresha ikoranabuhanga utari umuhanga”.

Avuga ko nubwo hakiri abantu bafite imyumvire itari myiza kur’aya mashuri ariko ubukangurambaga bukomeje kandi ko hari intambwe imaze guterwa kandi nziza ugereranyije nuko byahoze mbere aho avuga ko mu mirenge yose yo mu Rwanda hari amashuri y’ubumenyi ngiro uretse mu mirenge ibiri gusa kandi ngo naho iki kibazo kiraba cyakemutse mu minsi mike.
Asoza avuga ko gukora ubukangurambaga ari urugendo rukomeza ku rubyiruko no ku babyeyi aho avuga ko mu byo bakora harimo no kubaka amashuri ngo umunyarwanda wese ukeneye aho yakwiga amasomo nk’aya abone ishuri kandi aribone hafi.
Yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo abiga amashuri ya tekiniki imyunga n’ubumenyingiro bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko bisaba ko inzego zose zigendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga ryigishwa.
Ni inama yanitabiriwe n’abashinzwe uburezi mu mirenge yose igize igihugu cy’u Rwanda, abashinzwe uburezi mu turere twose n’abahagarariye amadini hagamijwe kuganira ku iterambere ry’aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Kugeza ubu ikigero cy’urubyiruko rw’abarangiza mu cyiciro rusange (tronc commun) bajya muri aya mashuri ni 40% aho Intego ya Leta aruko nibura mu mwaka wa 2024 baba bageze kuri 60% aho mu mirenge igera kuri 222 mu mwaka ushize wa 2022 hatari hari ishuri rya TVET ariko uyu munsi mu mirenge 90 bakaba bayafite naho mu mirenge 24 batayafite nabo mu mwaka wa 2024 bakazaba bamaze kuyabona.