Bamwe mu bari n’abategarugori bavuga ko banduye agakoko gatera SIDA biturutse kubo bashakanye babaciye inyuma barangiza bakabaharika none ubu bakaba bugarijwe n’ubukene n’ibindi bibazo by’imibereho.
NYIRANSABIMANA Agnes, ni umubyeyi w’Abana 4, avuga ko yanduye SIDA biturutse ku mugabo we wamuciye inyuma yarangiza akamuharika, akajya kwishakira abandi abagore, ibi bikaba byaragize ingaruka kuri Nyiransabimana ndetse n’abana babyaranye.
Agira ati:” Ubu imibereho yange n’abana imeze nabi, nagize ingorane zo kwandura agakoko gatera Sida biturutse ku mugabo wange aho yaje kunca inyuma akandura SIDA, bituma amparika antana n’abana twabyaranye”.
Akomeza agira ati:” Nyuma yo gusanga twaranduye SIDA, yagiye kwishakira undi mugore gusa yaje kuremba cyane biza no kumuviramo gupfa ansiga mu buzima bubi njye n’abana 4 twabyaranye nkaba nkomeje kubaho nabi cyane”.
Asoza asaba ubuvugizi n’ubufasha kugira ngo arebe ko yagira imibereho myiza kuko avuga ko atunzwe no kujya guhingira rubanda yaba atabonye uwo ahingira akabaho nabi we n’abo ban adore ko anavuga ko kubera ikibazo cy’ubushobozi hari umwe mu bana wabuze ubwishyu bw’ishuri akaba yararetse kwiga.
Nyuma yo kumva iki kibazo twavuganye na Bwana BIGIRIMANA Rene, Umuyobozi w’Umuryango CDE (Center for Development and Enterprise) Rwanda ufasha ukanakorera ubuvugizi abari n’abategarugori bahuye n’ibibazo nk’ibi atubwira ko bagiye kumukorera ubuvugizi we n’abandi bahuye n’ibibazo by’ubukene no guharikwa n’abo bashakanye kugira ngo ibibazo bafite bikemuke.
Aha Rene agira ati:” Dufatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF tuzakomeza kubakorera ubuvugizi cyane ko twe nka CDE mu ntego zacu harimo gukorera ubuvugizi abari n’abategarugori bahuye n’ibibazo by’ubuharike n’ubukene”.

Rene yongeraho ko habaho kwigisha abagabo n’abagore ku buryo bashobora kubana mu mahoro hakabaho ubuvugizi bw’Abari n’abategarugori cyane cyane bene aba baba barahuye n’ibibazo bikomeye nk’ibi biturutse ku kibazo cy’ubuharike, aho avuga ko buri muntu wese akwiye gufata iki kibazo nk’icye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda itangaza ko kugeza ubu ikibazo cy’ubuharike gikomeje kuba bimwe mu bihangayikishije abantu aho usanga bigira ingaruka mbi ku bashakanye rimwe na rimwe bakicana, abandi bagakena ndetse bikagira ingaruka no ku bana baba baravutse ku mityango yahuye n’iki kibazo aho bava mu ishuri abandi bakaba inzererezi n’ibindi,…
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda RGB bwo mu mwaka wa 2017, bwerakana ko ubuharike ari kimwe mu bibazo bituma habaho amakimbirane yo mu miryango aho mu mwaka wa 2016 honyine, amakimbirane yo mu ngo yahitanye abantu 142, barimo abagore 78 n’abagabo 64.
Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko abanyarwanda babangamiwe n’iki kibazo bagera ku gipimo cya 85% aho usanga bituma bamwe bicana, abandi bagahura n’ibibazo nk’ibi byo kwandura SIDA, abana bakavutswa uburenganzira bwo kwiga n’ibindi.