Kuri uyu wa kane, taliki ya 23 Gashyantare 2023, Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga no gukwirakwiza interneti mu Rwanda,RICTA cyakoresheje inama, yari iteraniyemo abacuruzi, abanyamakuru n’abandi bireba bakoresha imbuga nkoranyambaga zidakoresha umuyoboro wo kuri murandasi (domain name ya .rw), ahubwo bamwe muri bo, bakorana n’imbuga zo hanze nka .com, .net n’izindi zidakorera ku butaka bw’u Rwanda, kandi iwacu hari izikora neza.
Insangamatsiko y’iyi nama igira iti “KURINDA UBUCURUZI BWAWE KURI MURANDASI HAMWE NA .rw/ PROTECT YOUR BUSINESS ONLINE IDENTITY WITH” .
Atangiza inama, Umuyobozi wa RICTA, Mme Grace INGABIRE yashimiye abitabiriye inama kuba bigomwe igihe cyabo bakitabira iyi nama, akomeza abasobanurira byimbitse, ibyiza byo gukoresha umuyoboro w’iwacu mu Rwanda wa .rw, ku mbuga nkoranyambaga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati : Abacuruzi, abanyamakuru n’abandi bireba, tubijeje ko gukoresha umurongo w’iwacu birimo ikizere cyinshi, ko amakuru yanyu aba arinzwe neza, ndetse n’abasura u Rwanda, iyo basanze dukoresha .rw ya hano iwacu barushaho kutwizera n’ibyo dukora bikizerwa”.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuze ko batari bafite amakuru ahagije, ku murongo wa .rw, ariko ubu ibisobanuro bahawe bihagihe, bagiye kubishyira mu bikorwa.
Ku bavuganye n’itangazamakuru, bashatse kugaragaza ko RICTA, mu gihe yashaka kugira icyo ikora ku makuru afite ububiko kuri .rw, bayagenzura uko bishakiye, ndetse n’igihe bashakiye bakaba bayakuraho, uhagarariye RICTA yavuze ko izo mpungenge ntazihari, umutekano w’amakuru wizeye ijana ku rindi.
Akomeza avuga ko nk’Abanyarwanda tugomba kugira umuco wo gukoresha iby’iwacu no kubyizera ko bikora neza, tukikuramo akamenyero ko kwizera iby’ahandi.
RICTA ni ikigo cyashinzwe mu 2005, mu ntego zacyo, uretse uwo gukwirakwiza ikoranabuhanga rya interineti…harimo no gucunga umurongo wa murandasi yo mu Rwanda ikoresha .RW.
Alphonse Uhagaze