Ikipe ya APR FC yakoze impanuka ikomeye gusa kubwa mahirwe na mukinnyi wagize ikibazo ndetse bitabiriye umukino wa kabiri mu gikombe cy’amahoro bose ari bazima.
Kur’uyu wa 3 tariki 4Gicurasi 2022 mu saa saba nibwo iyi mpanuka ibera ku musozi wa Shyorongi ubwo APR FC yari ivuye aho isanzwe ikorera imyitozo.
Ubwo abakinnyi bari basoje bari mu modoka, imodoka yamanukaga yaje kubura feri maze igonga imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yari imbere yayo ariko nta muntu n’umwe wahasize ubuzima ndetse bitabiriye umukino wa kabiri mu gikombe cy’amahoro aho batsinzwe na FC Marine igitego 1-0 ariko bakaza gukomeza kubera ko mu mukino ubanza bari batsinze Marine ibitego 2.
Nubwo haba abakinnyi ndetse n’abandi bari mur’iyi modoka nta kintu babaye ariko imdoka zangiritse bikomeye cyane.