Abakunzi ba Rayon Sports bashobora kuba bagiye kongera kumwenyura nyuma yo kubona umutoza mushya wakiriwe i Kigali nk’umucunguzi
Umutoza mushya ugiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.
Amakuru twamenye n’uko Pedro Emmanuel Dos Santos yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa kumi z’igitondo (4:00 am).
Uyu mutoza uturuka mu gihugu cya Portugal yaje yizaniye n’umwungiriza we, ubwo bisobanuye ko Romami Marcel wari umutoza w’agateganyo azahita atandukana na Rayon Sports.
Pedro aje gusinya, aho amakuru avuga ko ashobora gusinya imyaka ibiri mur’iyi kipe yambara umweru n’ubururu ikaba yarakunze kuvugwaho ko igira ibibazo byinshi bitajya birangira.
Rayon Sports yari imaze hafi amezi abiri nta mutoza mukuru ifite dore ko yari ifitwe na Romami Marcel nk’umutoza w’agateganyo wayihawe nyuma y’uko itandukanye na Masudi Djuma.
Pedro yahise yerekeza muri hoteli (hotel) imwe hano i Kigali, aho agiye kumara iminsi mike ari mu kato yakavamo akazerekanwa n’ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru.
Uyu mutoza aje yitezweho ko azahita atangira akazi mu gihe andi makipe azaba ari mu kiruhuko.
Pedro Emmanuel yitezweho kuzahura ikipe ya Rayon Sports itari mu bihe byiza nk’uko yahoze imeze mbere.
Pedro bivugwa ko ari umutoza ufite ubumenyi bw’igihe kirekire mu mupira nk’umutoza kandi nk’umukinnyi kuko bivugwa ko yaciye mu makipe menshi anyuranye ya hariya mu gihugu cya Portugal.
Pedro Emanuel dos Santos Martins Silva yavutse tariki11/2/1975 avukira mu gace ka luanda muri Angola akaba yaraje kwerekeza muri Portugal aho afite ubwenegihugu bw’ibi bihugu byombi, ubu afite imyaka 46 y’amavuko.
Uyu mugabo yaciye mu makipe anyuranye nk’umutoza aho twavuga nka Al-Nassr FC, FC Porto yayibereye umutoza wungirije hanyuma aza no kuba umutoza mukuru w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 17 amakipe yakiniye ni menshi ariko iyo twavuga ni nka Porto yakiniye kuva mu mwaka w’2002 kugeza mu 2009 aho yakinnye umupira akina nka myugariro.