Uyu ni we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu amavubi ugiye gusimbura Vincent MASHAMI uheruka guhagarikwa ku butoza bw’Amavubi
Amakuru aturuka muri FERWAFA avuga ko uyu munya Espagne ariwe wamaze guhabwa amasezerano, aho ku rukuta rwabo rwa Twitter bagize bati:”Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alos Ferrer yasinye nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu, Ikaze n’amahirwe masa mu mirimo ye”.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 agomba guhabwa amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa.
Yatoranyijwe ku rutonde rw’abatoza barenga 10 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi. Barimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014; Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Sénégal; Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015; Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial; Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS; Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri; Ivan Hasek watoje Al-Hilal; Arena Gugliermo na Noel Tossi.
Icyitonderwa: Iyi nkuru kandi irasimbura iyo twari twatangaje mbere ivuga ko umutoza w’ikipe y’Amavubi ari Alain Giresse?