Imbeba yamenyekanye ku izina rya Magawa ikaba yari ikomoka muri Tanzania yaciye agahigo ko gutegura ibisasu byo mu bwoko bwa ‘mine’ muri Cambodia ndetse ikabihererwa n’umudari wa Zahabu, yapfuye ifite imyaka umunani.
Iyi mbeba yari imaze amezi atandatu mu kiruhuko cy’izabukuru yahawe nyuma yo kumara imyaka itanu ikora akazi ko gutegura ibisasu byari byihishe mu butaka mu gihugu cya Tanzania.
BBC yatangaje ko Magawa ipfuye yeshejeje umuhigo wo gutegura ibisasu birenga 100 n’ibindi biturika byatewe muri Cambodia mu gihe cy’intambara ya Vietnam.
Ni ibintu yari yaratojwe n’ikigo cy’Ababiligi cya Apopo gikorera muri Tanzania kizwiho ubunararibonye mu gutoza imbeba gutegura ibisasu.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko iyi mbeba yapfuye mu mahoro ndetse ko mu minsi yayo ya nyuma yagiye icika intege ikanabura ubushake bwo kurya.
Bagira bati:’’Twese tubabajwe n’urupfu rwa Magawa, turayishimira akazi gakomeye yakoze kubera impano yari ifite yo kwihumuriza, impano yatumye abatuye Cambodia babasha kubaho, bagakora kandi bagakina badafite ubwoba bwo guturikanwa n’igisasu”.
Iki kigo cyatangaje ko iyi mbeba yari ifite ubushobozi bwo gutegura ibiturika mu murima ungana nk’ikibuga cya tennis mu minota 30, mu gihe umuntu ukoresha utwuma tubisaka byamutwara hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine.
Magawa yapimaga ikilo kimwe n’amagarama 200, ikagira uburebure bwa santimetero 70 ikaba yamaze gupfa gusa hakaba hatatangaje niba hagomba kubaho imihango yo kuyihamba.