Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, abayobozi b’Utugari babajijwe n’umukuru w’Iyi Ntara CG Emmanuel GASANA icyo batahanye nk’isomo bakuye mu nama babura icyo bavuga maze nawe ati kubura icyo muvugira imbere y’umuyobozi ni igisebo.
Kur’icyi cyumweru tariki 29 Mutarama 2023 abayobozi batandukanye bahuriye mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba maze bungurana ibitekerezo ari nako bareba ibyagenze neza n’ibitaragenze neza kugira ngo bikosorwe.
Mur’iyi nama hari hatumiwemo n’umukuru w’intara CG Emmanuel GASANA maze ubwo yafataga ijambo agenda anyura mu bayobozi abasaba kumubwira icyo batahanye nk’isomo bungukiye mu nama.
Ibi byaje kugorana ubwo yageraga ku bayobozi b’Utugari two mur’aka Karere ka Nyagatare aho babajijwe kugira icyo bavuga ariko bararuca bararumira .
Umukuru w’Intara CG Emmanuel GASANA ati ibi ntabwo ari byiza niba mubuze icyo muvuga imbere y’umuyobozi n’ukunsebya kandi namwe mwisebya.
Umukuru w’Intara yasabye aba bayobozi kutagerageza ahubwo bakajya bakora uko bashoboye bakigira ku bandi bagenzi babo maze abakora ibyiza bakigisha n’abandi kandi nabo bakemera kwigishwa hagamije ko bose bashyashyanira umuturage bakamuteza imbere kandi bakamuha serivisi nziza.
Muri serivisi zatunzwe agatoki kuba zikomeje kugenda biguru ntege harimo serivisi zirebana n’ubutaka ndetse n’ikibazo cy’umutekano ahanini hakagarukwa ku kibazo cy’ubujura.

