Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi MADIBA yahisemo kwihera ururabo imbwa ku munsi w’abakundana witiriwe St Valentin akavuga ko ngo yabitewe no kuba imbwa ariyo nshuti ye ya mbere afite
NIYONIZERA Judith mu kiganiro yagiranyo na Yago yagarutse kuri Video yafashe yifuriza Imbwa umunsi mwiza mu magambo agira ati:’’Happy Valentine day bebe” ikaba ari Video yatumye abantu babyibazaho mu gihe abandi baherezanyaga indabo n’abakunzi babo ku munsi wa St Valentin we impano y’ururabo yayihereje imbwa ye’’.
Mu magambo ye yasobanuye ko imbwa ye ariyo nshuti ye yambere afite babana amasaha menshi gusa ngo iyo imbwa ye iza kuba yakira nyinshi yakabaye aziyihata ku bwinshi kuko ari inshuti ye.
Uyu Judith wahoze ari umugore wa Safi MADIBA yavukiye mu Karere ka kamonyi ahohoze ari komine musambira avuka ari umwana wa 2 mu bana barindwi abakobwa 4 nabahungu 3 akaba afite mama we gusa kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Canada.
Judith yaje muri Kigali afite imyaka 12, aho amashuri ye yisumbuye yayarangirije mu Rwanda ku myaka 21 aza kujya muri Canada anakomerezayo amashuri ye mu ishami ry’ubwubatsi.