Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yijeje ubuvugizi imiryango 224 ivuga ko itahawe ibyangombwa by’ubutaka ku masambu bahawe nyuma yo guhunguka mu mwaka wa 1994.
Ni ikibazo cy’Abanyarwanda bari barahunze mu mwaka wa 1959, batahuka bagatuzwa mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Tugari twa Gatsibo, Rusumo, Nyamicucu.
Bagejeje ikibazo cyabo ku Muvunyi Mukuru mu mpera z’iki cyumweru, mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba tariki 22-25 Gashyantare 2021.
Ni kimwe mu bibazo by’akarengane byakiriwe n’Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’abandi bayobozi bari mu nzego zitandukanye.
Babwiye Umuvunyi Mukuru ko bimwe ibyangombwa babwirwa ko ubwo butaka bubarwa nk’igishanga, abizeza ko bagiye gukora ubuvugizi bafatanyije n’izindi nzego hagashakwa igisubizo.
Uretse icyo kibazo cy’abahungutse, hari n’abandi bafite ibibazo by’ubutaka mu Murenge wa Kagogo, n’uwa Butaro, na bo bavuga ko badafite uburenganzira ku butaka kubera ko nta byangombwa byabwo batunze.
Imvaho nshya itangaza ko Umuvunyi Mukuru yavuze ko byose bizasesengurwa ku bufatanye n’inzego bireba kugira ngo abaturage bahabwe ibisubizo aho gukomeza gusiragira.
Muri ubwo bukangurambaga kandi, Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bagiranye ikiganiro n’abaturage bo muri ako Karere, bahamagarira abaturage gutanga amakuru kuri Ruswa n’akarengane ndetse bakanamenya amategeko abarengera kuko hari abo usanga barengana kandi bakwiye kugana inzego zikabarenganura.
Ibibazo Urwego rw’Umuvunyi rwagejejweho n’abaturage bitandukanye birimo ibishingiye ku butaka, kutarangirizwa imanza zabaye ntakuka, no kudahabwa ingurane ikwiye ku bwo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange n’ibindi.
Gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2020/2021 iteganya ko urwo rwego rwagombaga gusura Uturere dutandukanye muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, ariko gukoresha za radiyo byabaye uburyo bwiza bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Ati: “Tumaze kobona ko guhuza abantu benshi bitashoboka muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya “Koronavirusi” twahisemo gukora ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage hakoreshejwe Radiyo z’Abaturage zumvikana muri utwo Turere.”
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ibyo biganiro bigamije kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurugezaho ibibazo by’akarengane baba bafite.
Ku rundi ruhande, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no Kurwanya ruswa, Mukama Abbas n’abandi bayobozi b’Uturere twa Rutsiro na Karongi, batanze ikiganiro kuri Radiyo y’Abaturage Isangano bakangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’uburyo bashobora kumenya inzego bakwiyambaza igihe barenganye.
Mukama Abbas yagaragaje ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu kikagira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu n’iry’abagituye.
Yagize ati: “Ruswa ni icyaha kibi kimunga ubukungu bw’Igihugu cyacu Icyakora turishimira ko Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa politiki ya Perezida wacu Nyakubwaha Paul Kagame bwo kutihanganira na gato ruswa (Zero tolerance to corruption).”
Ubu bukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi mu Turere bukaba buzakomeza no ku zindi radiyo z’abaturage mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.