Umukuru w’igihugu cya Sudan y’Amajyepfo aherutse kugaragara mu ruhame yinyariye aho bvugwa ko byatewe n’uburwayi, abantu bakaba bakomeje kujya impaka ku gihano kizahabwa uwashyize iyi video hanze aho bamusabira guhanwa kubera ko ngo yasebeje umukuru w’Igihugu.
Bamwe twaganiriye bavuga ko gushyira ibintu nka biriya ku mugaragaro ari ugusebya umukuru w’igihugu n’abagituye bose.
Abandi bati niba uwashyize iriya video hanze ari umuturage wa kiriya gihugu yimennye inda kuko yasebeje umuyobozi we nawe atiretse.
Kayihura Emmanuel aganira na Ibendera.com yagize ati:” Umuntu washyize iriya video hanze ndamusabira kuko ibizamubaho ni isomo rikomeye, wowe ubaye ufite umubyeyi agakora ikintu nka kiriya wabishyira hanze cyangwa wamugirira akabanga? Gushyira iriya video hanze nugutamaza umukuru w’igihugu kandi twibuke ko buriya aba ari umubyeyi w’abagituye, uriya rero byanze bikunze azafungwa”.
Nyuma y’ibi bitekerezo by’abo twaganiriye bose bakaba bahuriza ku kuba uwashyize video hanze bwa mbere yahabwa igihano cyo kuba yaratamaje umukuru w’Igihugu.
Bamwe ntibatinya no kuvuga ko uyu wabikoze akwiriye kuba yafungwa.
Itegeko nshinga ryo muri Sudan y’Epfo ryo muri 2008 mu gika cya mbere Umutwe wa II riteganya ko umuntu wese ukoreye icyaha cyo gusebya, kwangisha cyangwa kwangiza abikoreye ku butaka bwa Sudan y’Amajyepfo yaba abishaka cyangwa atabishaka ahanishwa igihano cyo kugezwa mu nkiko akaba ashobora kubifungirwa cyangwa gucibwa amande.
Iyi video ya President Salva Kiir Mayardit ikaba yaragiye hanze kuwa 13/12/2022 ubwo aheruka kugaragara mu ruhame icyo gihe hatahwaga ku mugaragaro umwe mu mihanda mishya yo muri kiriya gihugu uhuza Umurwa mukuru Juba n’umujyi wa Terekeka ukaba ureshya n’ibirometero 96.