Urubuga rwa menshealth.com rutangaza ko Impeshyi ari igihe cyiza cyo kwiga ururimi ahanini ngo kubera ko haba hariho ikirere kitarimo imvura n’inkuba kandi gikeye hamwe abantu benshi baba bari mu biruhuko bagakangurirwa rero kudapfusha uyu mwanya bakawubyaza umusaruro mu kwiga ururimi rushya.
Dore Impamvu 3 ziguhamiriza ko ukwiye kwiga ururimi mu mpeshyi :
1. Nibwo uba Ufite Igihe kinini:
Abantu benshi baba bari mu biruhuko ugasanga akenshi umwanya wabo bawupfusha ubusa cyangwa ntibuke ko mu gihe bari kuruhuka bashobora gufata igitabo bagasoma bityo bakaba bari kwiyigisha ururimi .
2. Ikiruhuko cy’impeshyi ni igihe cya mbere cyo kuzamura ubuhanga bwawe
Kwiga mu kiruhuko abenshi ntibibashobokera ariko ni byiza.
Bituma wiyibutsa ibyo utaherukaga nta muntu ugushyiraho igitutu cyangwa ngo akuderanje.
Twemera ko wenda gusoma ibitabo binini by’indimi atari igitekerezo cy’umuntu wese ariko birashoboka kandi ufashe uyu mwanzuro byagufasha.
3. Ikirere kiba gikeye
Mu gihe mu bindi bihe haba hagwa imvura, rimwe na rimwe inkuba zinakubita cyangwa se umuntu ahugiye mu bintu binyuranye bijyanye no gushaka imibereho, igihe cy’impeshyi ni cyo gihe cyonyine umuntu aba afite ikirere cyiza cyamufasha kwiga ururimi rushyashya.
Impeshyi ni cyo gihe kiba gifite Umucyo karemano, umwuka mwiza, ubuzima bwiza n’imitekerereze myiza yo mu mutwe n’imibereho myiza muri rusange.
Kwiga ururimi rushya bishobora gukorwa wumva indirimbo, wumva amakuru, gusoma ibitabo n’ibindi,….