Uwari Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye niwe Muyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 20 Gashyantare 2023 akaba ari inararibonye kuko yanyuze henshi ayobora.
Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryanditse mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame rivuga ko DIGP Felix Namuhoranye asimbura IGP Dan Munyuza ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Iri tangazo kandi rivuga ko Uwanya IGP Namuhoranye yari afite wahawe Commissioner of Police Vincent Sano.
Iri tangazo kandi rivuga ko Umukuru w’Igihugu yagize Col Celestin Kanyamahanga, umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.
Muri Polisi y’u Rwanda haherukaga kubaho impinduka mu mwaka wa 2018 ubwo Dan Munyuza yasimburaga CG Gasana Emmanuel uyu usigaye ayobora Intara y’iburasirazuba.
Uyu Felix NAMUHORANYE wahawe kuyobora Polisi y’u Rwanda ni muntu ki?
Namuhoranye Felix, ni umwe mu binjiye mu gisirikare cya RPA cyatangije urugamba rwo kubohara u Rwanda mu mwaka wi 1990, yakomeje uru rugamba kugeza izi ngabo zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zinabohora Igihugu.
Uyu afite impamyabushobozi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga (international relations), yakuye muri kaminuza izwi cyane muri Afurika yepfo ya Witwatersrand mu mujyi wa Johannesburg, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo mpuzamahanga (internatipnal studies),yakuye muri kaminuza ya Nairobi.
Yabaye umuyobozi w’Ishuri rikuru rya polisi y’Igihugu riherereye mu Karere ka musanze mu ntara y’amajyarugu, Namuhoranye Felix yariyoboye imyaka umunani (8) kuva muri 2011 kugeza muri 2018 aho yavuye aza kuba umuyobzi mukuru wa polisi y’Igihugu wungirije.
Uyu kandi yabaye umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo cy’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani yepfo (UNMISS) .
Namuhoranye yanakoze imirimo itandukanye mu gipolisi cy’u Rwanda irimo kuyobora ishami ry’umutekano wo mu muhanda, umuyobozi muri polisi ushinzwe ubugenzuzi mu myitwarire, umuyobozi muri polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, yanayoboye ishami rishinzwe amahugurwa n’igenamigambi.
Yanakurikiranye amasomo mu bijyanye no gucunga umutekano, Namuhoranye yayakoreye mu mashuri atandukanye arimo ishuri ry’umutekano muri Kenya, National Defense College – Karen , mu gihugu cy’Ubwongereza no mu ishyuri ry’ubwami rya polisi muri Canada.

Kugeza ubu uwo yasimbuye ariwe CG Dan MUNYUZA we nta mwanya mushya yigeze agenerwa.