Lt Col Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagizwe Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda.
Simon Kabera ubusanzwe ni umusirikare akaba n’umukirisitu wo mu idini ya ADEPR aho asengera kuri ADEPR Remera mu mujyi wa Kigali, ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Hari inshuti’, ‘Mfashe Inanga’ n’izindi akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, nibwo Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije wa RDF.
Ibi byaje bikurikira impinduka zakozwe na Perezida Kagame aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Albert Murasira naho Lt Col Mubarakh Muganga aba Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda n’abandi basirikare bakuru bahawe imirimo itandukanye.
Izi mpinduka zageze no kuri Simon Kabera umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya Imana wamenyekanye ku ndirimbo yise ‘Munsi yawo(Umusaraba)’, Mfashe inanga n’izindi nyinshi zakunzwe yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Aherutse kugaragara mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo, umuhanzi Alex Dusabe aherutse gukorera muri Camp Kigali, yahurijemo Apollinaire Habonimana, David Nduwimana, Prosper Nkomezi n’abandi banyuranye.
Simon Kabera yarangije amashuri ye mu by’amategeko i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu 2014, uyu mugabo yagiye gukurikirana amasomo ye mu Bubuligi, nyuma agaruka mu Rwanda aho yakomeje akazi ka Gisirikare ariko abifatanya no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.