Ni ukwerekana imideri cyangwa ni ubusazi? Iki ni kimwe mu bibazo biri kwibazwaho na benshi nyuma yo kubona imyambarire idasanzwe ya NDIMBATI
Kur’uyu wa gatandatu i Kigali habereye igitaramo cyiswe icyo kwerekana imideri cyahawe izina rya BIANCA FASHION, aho abakitabiriye bari bafite agahebuzo mu myambarire yabo aho twavuga nka UWIHOREYE JEAN BOSCO MUSTAFA wamenyekanye nka NDIMBATI.
Kugeza ubu urebeye mu mabofo abakitabiriye bari bambaye ku buryo budasanzwe aha akaba ari naho abantu banyuranye bakomeje kwibaza niba koko icyateguwe ari ukwerekana imideli cyangwa ari ubusazi.
Iyi ni inyandiko y’umwe mu baturage witwa Mushinzimana G. Fabien aho we n’abandi bantu banyuranye bibaza byinshi kur’iyi myambarire mu nyandiko igira iti:”
👇👇👇 Ndibariza #abanyamujyi, ibi ni ukwerekana #Imideri cg ni #Ubusazi???
Ubundi se kwerekana imideli bisobanuye iki, herekanwa iki, bigamije iki?
👉Umwenda utajyana mu #Kazi, mu #Bukwe, gusaba #Umugeni, #Gutembera, #Gusenga, #Guhinga cg #Kurarana baba bawerekana mo iki?
Cg nkomeze nibere #umuturage w’epfiriya mu rutoki?
Ibi mbona ari nk’iby’#indindagire 😎
Ibaze ukishyura amafranga yawe ukareba abantu bambaye nk’abasazi ubundi ukanezerwa, ubwo se wowe utaniye he na bo 😥😥😥
Ndabona bambaye na rya bara…#LGB….
Ni hano bituruka kdi ubu wasanga #Minister w’#Urubyiruko n’#muco yari yatumiwe cg hari uhagarariye #MyCulture agahabwa n’ijambo ati: ” Kwerekana imideli iwacu biragenda bitera imbere rwose twiteguye kubashyigikira”
N’ubwo nemera ko #Umuco ukura ariko ntibikwiye ko #Ico ryose turizana #Iwacu.
Ya raporo ivuga ko 20% by’abanyarwanda bafite ibibazo byo mu mutwe ni yo pe, ntangiye kuyemera.
Ni igitaramo gikomeje kwibazwaho byinshi. Kurikira amwe mu mafoto y’abantu bari bahari n’uburyo bari bambaye.