Umuhanzikazi Aline Sano yashyize hanze ifoto aho agaragaza umwambaro w’imbere bituma abamukurikira ku rubuga rwa instagram bavuga byinshi maze bamwe bamusaba happiness
Umuhanzikazi Aline Sano yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto igaragaza ubwambure bwe maze bituma bamwe mu bamukurikira bavuga amagambo menshi.
Iyi photo igaragaza Aline Sano mu mwambaro utukura nukuvuga agakote gaciye amaboko kagufi cyane kandi gafungishije imishumi ku buryo igice cyo hasi ku nda cyose kigaragara noneho ijipo nayo itukura kandi isatuye ku mpande ikagaragaza ubwambure bwe bw’imbere kubera ko ku mpande isatuye.
Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi bakimara kubona iyi photo bayikurikirishije amagambo anyuranye. Urugero ni nk’uwitwa zerbabel202 wagize ati:”Wamaye happiness koko 😢😢”. Naho undi witwa angali_akea we akaba yagize ati:” Umuhungu wabanyarwanda sano sha 🔥🔥🔥”.
Ku rundi ruhande uwitwa ollak1ng yagize ati:”ubundi batora ba Miss woe urihe?? mu gihe uwitwa mudaheranwa_james12 we yagize ati:”Wow u look s gd😍❤️ ubundi nkund kowambara nkabahanzi😂😍😍”.
Aline Sano kuva yashyiraho iyo photo ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko imazeho iminsi 2 imaze gukundwa n’abantu basaga 3,926 mu gihe abayitanzeho ibitekerezo ari abantu 52.
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano wamamaye mu muziki nka Alyn Sano akomeje gutungurana mu myambarire ariko kandi bamwe bagahamya ko ari n’umuhanga mu miririmbire.
Ni umuhanzikazi watangiye umuziki mu mwaka wa 2016 aza kumenyekana muri 2018 mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Naremewe Wowe” n’izindi,…..