Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka gukora Inama za buri kanya niba zidakemura ibibazo by’abaturage ahubwo bagakora inama zigirira akamaro abaturage
Si ubwa mbere Perezida Kagame asaba abayobozi kureka guhugira mu nama za buri munsi ariko zitagira umusasuro mwiza wo gukemura ibibazo by’abaturage.
Kur’uyu wa 28 Gashyantare 2023 asoza inama y’igihugu y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18 asoza ku mugaragaro iyi nama yongeye gusaba abayobozi kureka inama zitagira umumaro.
Aha kandi Perezida Kagame avuga ko abakimeze gutyo batazihanganirwa.
Yavuze ko abamaze gukura bifata nk’abagwingiye nabo ntibazihanganirwa, Agira ati:” Abasinzi n’abandi, ntabwo iyo myifatire ariyo kwihanganira, nukwigisha, gufasha no kwinginga kuko iyo wigisha ntutangira ukubita cyangwa uhana, utangirira ku nyigisho ukavuga uti sigaho, ariko hejuru y’icyo ukubakiraho ko nawe ushaka ko afata ubuzima bwe mu maboko ye”.
Akomeza agira ati:”No mu bakuru no mu nzego za leta habuze umuntu uvuga uti ibyo ukora ntabwo aribyo, ahubwo umuntu abona ukora icyaha akareba hirya akamwihorera, ubwo bikaba bivuze ngo ntumuvuga kugira ngo ejo nawe hatazagira ugucyaha, ariko ibi birangiza, abantu bakwiriye kureka uwo muco”.
Perezida Kagame yanakomoje ku bana birirwa mu tubari, aho avuga ati:” Ugasanga ababyeyi, abagore, abagabo, abasaza, abakecuru baricaye barasangira inzoga n’impinja, ibyo bikwiye guhagarara, dkwiriye kubakebura, iyo ibyo binaniranye hakwiriye gukurikizwa amategeko, ugahana uhereye ku babyeyi, ugakurikizaho ba nyir’akabari hanyuma uko abana b’imyaka 14 bahanwa byo ndabibarekera ariko ibyo nabyo bigakorwa”.
Mur’iyi nama kandi Perezida Kagame yasinyanye imihigo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye harimo abayobozi b’uturere n’abandi,….
Mu mihigo isojwe akarere kabaye aka mbere ni Nyagatare yo mu Ntara y’iburasirazuba kakurikiwe na Huye na Rulindo yabaye iya gatatu naho akarere ka Nyuma kabaye Rulindo.
- Nyagatare: 81.64%
- Huye: 80.97%
- Rulindo:79.8%
- Nyaruguru: 79.5%
- Rwamagana: 79.5%
- Rusizi: 79.2%
- Ruhango: 79.1%
- Gatsibo: 79%
- Kamonyi: 79.02%
- Ngoma: 79%
- Karongi: 78.97%
- Muhanga: 78.90%
- Rubavu: 78.74%
- Kirehe: 78.68%
- Gisagara: 78.55%
- Nyabihu: 78.41%
- Kayonza: 78.15%
- Ngororero: 77.76%
- Nyanza: 77.66%
- Bugesera: 77.66%
- Nyamasheke: 76.6%
- Nyamagabe: 71%
- Gakenke: 73.9%
- Gicumbi: 70.8%
- Musanze: 67.65%
- Rutsiro: 66.27%
- Burera: 61.7%
Aha Perezida Kagame akaba yavuze ko impamvu Burera yabaye iya nyuma ari ikibazo cya Kanyanga naho ku rundi ruhande akavuga ko Impamvu Nyagatare yabaye iya mbere aruko yarwanyije kanyanga.
Yasoje asaba ko abayobozi bo mu Karere ka Burera no mu tundi turere twabaye utwa nyuma bakwiriye kwisuzuma.
Perezida Kagame yasoje agira ati:”Abayobozi batagira amaso abona, bagira amaso atabona ikibi ntabwo aribyo, abayobozi batabona umwanda, amaso atabona ibibi ngo ushobore kubitandukanya n’ibyiza sibyo kandi ibyo nimwe bireba kuko ntabwo igihugu cyatezwa imbere n’umuntu umwe”.
Ni inama ibaye nyuma y’imyaka hafi itatu yari imaze itaba kubera icyorezo cya Covid 19 imyanzuro yayo ikaba izashyikirizwa abantu imaze kunozwa neza.