Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzaniya (TCRA) cyahagaritse amashusho y’indirimbo ya Diamond na Zuchu aho bavuga ko hari agace Zuchu yagaragaye ari mu rusengero basaba ko gakurwamo.
Iyi ndirimbo aba bahanzi bise “Mtasubiri” basabyeko amasusho yayo asibwa hagakurwamo igice Zuchu agaragaramo ari murusengero yambaye imyamabaro nk’iyabakozi b’Imana.
Muri aya mashusho Zuchu agaragara asa naho ari muri Korali akaza kuvamo yitaba telefone ajya guhura na Diamond.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na TCRA rigira riti: “iyi videwo yateje impagarara mu bizera (abanyamadini) no kumva ko basuzuguye idini /runaka bityo muri iyi baruwa TCRA itegeka ibitangazamakuru byose ndetse n’imbuga nkoranyambaga zo mu gihugu kudatangaza aya mashusho y’iyi ndirimbo kugeza Umuhanzi wavuzwe (Diamond Platnumz) ahinduye icyo gice cya videwo “
Iyi video ya Diamond Platnumz na Zuchu yashyizwe hanze ku ya 29 Werurwe 2022 ku rubuga rwa Youtube kugeza ubu ikaba yari imaze kurebwa inshuro 10,334,390