Mu Karere ka Rusizi niho izi ngabo z’u Rwanda n’iza RDC zarasaniye ariko u Rwanda rukaba rutangaza ko rwatewe n’abasirikare bari hagati ya 12 na 14 ariko ko nta wakomeretse ku ruhande rw’u Rwanda.
Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko mu gitondo cyo kur’uyu wa 15 Gashyantare 2023 hagati ya saa kumi n’igice za mugitondo abasirikare bari hagati ya 12 na 14 binjiye ku butaka bw’u Rwanda banyuze ku mupaka w’u Rwanda uherereye mu Karere ka Rusizi bakarasa mu Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko abasirikare b’u Rwanda bahise babarasa hanyuma aba RDC bagahita bahunga bagasubira iwabo.
U Rwanda ruvuga ko nyuma yo kuraswa bagasubira iwabo u Rwanda rwabimenyesheje ingabo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo hasuzumwe icyo kibazo.
Ingabo z’u Rwanda kandi mur’iri tangazo zikaba zisaba ko DRC yabazwa iby’ubwo bushotoranyi.
Ni itangazo riri mu rurimi rw’icyongereza rikaba ryasohotse kur’uyu wa 15 Gashyantare 2023.