Uwambitse impeta y’urukundo agasaba Miss MWISENEZA Josiane kumubera umugore ubu yamaze kuyambika undi intandaro yo gutandukana na Miss Josiane ngo ikaba ari ugutendeka
Nyuma y’umwaka n’amezi atatu umusore witwa Tuyishimire Christian asabye Miss Josiane ko yazamubera umugore agahita amwambika n’impeta ya fiancaille, kuri ubu uyu musore ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa ngo bamaranye imyaka isaga itanu mu rukundo.
Nubwo aba bombi twashatse kuvugana nabo ariko ntibidukundire bivugwa ko ngo ubwo uyu musore yambikaga impeta Miss MWISENEZA yaba yari yifitiye undi mukobwa bakundana, ibi rero ngo bikaba aribyo byaba byaraje no gutuma aba bombi badakomezanya mu rukundo.
Ku ya 15 Kanama 2020 nibwo Christian yari yateye ivi yambika Miss Josiane impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe abyemera ntakuzuyaza mu birori byabereye mu karere ka Musanze.
Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 na Tuyishimire Christian usanzwe afite company ikora ibijyanye na Graphic Design, icyo gihe batangaje ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse banashyiraho amatariki y’ubukwe.
Imwe mu mafoto yasohotse kuri uwo munsi yagaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2021, gusa iyi tariki yageze nta n’akanunu gahari ku bukwe bwaba bombi.
Gusa kur’ubu amakuru dukesha BTN avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Miss Josiane ndetse akaba ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa witwa Anna aherutse kwambika indi mpeta.
Mu mpera z’icyumweru dusoje Christian yasangije abamukurikira kuri instagram amafoto atandukanye ari kumwe n’inkumi yitwa Anna, aho amagambo yaherekeresheje aya mafoto yumvikanishaga ko ibye na Josiane byamaze kurangira.
Hari nk’aho yagize ati:’’Kuva 2018!! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki nicyo gihe.. inkuru y’urukundo rw’ukuri. Birabaye’’.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na BTN yashimangiye ko koko ari mu myiteguro yo gusezerana n’uyu mukunzi we mushya ariko yirinda kwemeza igihe bazasezeraniraho.
Yagize ati:’’Ntabwo njya nkunda gushyira ibintu byanjye kuri public ariko hari igihe kizagera ukuri kose kukamenyekana gusa uriya na postinze niwe cheri wanjye, tumaranye imyaka itanu dukundana’’.
Abajijwe ku mafoto yapostinze yagize ati:”Hariya ntabwo twari twasezeranye ariko nabyo ntabwo biri kera, nabyo nibigera muzabimenya”.
Igitangaje kuri Christian ni uburyo avuga ko amaranye imyaka itanu n’uyu mukunzi we nyamara baranavugaga ko we na Miss MWISENEZA Josiane bamaranye imyaka 2 bakundana.
       REBA HANO MU MAFOTO UBURYO Miss MWISENEZA YAGACISHIJEHO NA CHRISTIA UBWO YAMWAMBIKAGA IMPETA