Mu gihugu cya Nigeria, Umugabo n’umugore bateye agahinda abantu nyuma y’uko hari haciyeho iminsi mike bakoze ubukwe ariko bose bakaba bitabye Imana bazize impanuka bakoze bari kuri moto.
Umugabo w’imyaka 27 witwa Benjamin n’umugore we w’imyaka 26 witwa Olivia bamaze kwitaba Imana urupfu rwashenguye imitima ya benshi kubera ukuntu aba bombi aribwo bari bakimara gukora ubukwe ndetse ngo bari bakiri mu kwezi kwa buki bakaba bazize impanuka ya moto.
Aba bakomoka mu gihugu cya Nigeria muri leta ya enugu bakimara gukora impanuka bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo ubuzima bwabo baburamire ariko birangira bitabye Imana bombi.
Urubuga rwa tori.ng/news dukesha iyi nkuru rutangaza ko aba bombi Somtochukwu Benjamin na Olivia Chinoyelum bapfuye nyuma yo kugongwa n’imodoka bari kuri moto.
Ubukwe bwa ba nyakwigendera bwabaye ku ya 16 Mata 2022 hanyuma baza gukora impanuka ku ya 16 Gicurasi uyu mwaka, ubu bakaba bamaze kwitaba Imana.
Abantu banyuranye bakaba baguye mu kantu kandi bababazwa n’iyi nkuru y’incamugongo yo kumva abantu bari batangiye ubuzima bushya bwo kubana bose bitaba Imana umunsi umwe ndetse bagapfa nta n’akana basize.